Urukiko rwa Kicukiro rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine apimwa DNA

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (DNA) ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, mu rubanza rumaze igihe rukurikirwa n’abantu benshi.

Iki cyemezo gikurikiye impaka zimaze iminsi hagati y’impande zombi ku kibazo cy’isano Idrissa Ouedraogo afitanye n’umwana Ishimwe Vestine yibarutse, ndetse n’ubusabe bwe bwo kumubona.

Idrissa yari yaritabaje urukiko asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’uwo mwana. Yanifuzaga guhabwa amahirwe yo kumubona, avuga ko ataramubona kuva yavuka.

Icyemezo cyo gupima DNA gitegerejweho gufasha gukemura urujijo ku isano iri hagati ya Idrissa n’uwo mwana. Icyakora, ibisubizo by’ibyo bizamini ni byo bizagaragaza niba bafitanye isano ari se.

Uru rubanza rukomeje gukurura abantu benshi, cyane ko “Ibi bibaye mu gihe Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo bakomeje kuburana ku bijyanye no gutandukana kwabo.

More From Author

Nyuma yo kuririmbira muri BK Arena, Alicia na Germaine bakomeje kwandika amateka muri Gospel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *