Itorero Elayono, rifite amashami atandukanye hirya no hino ku isi, ryateguye igiterane cy’amasengesho n’ivugabutumwa cyiswe “Injira Mugihe CyAwe – Edition 5”, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki giterane kizaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, muri DoubleTree by Hilton Hotel, 363 Maine Mall Road, Portland, Maine, aho gahunda izajya itangira buri munsi saa 7:00 z’amanywa kugeza saa 9:00 z’umugoroba.
Muri iki giterane hazagaragara abahanzi n’abaramyi barimo Willy Worshipper, Pianist Nzungu na Aime Frank, mu gihe ijambo ry’Imana rizatangwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, Umushumba akaba n’Umuyobozi Mukuru w’amatorero ya Elayono ku isi.
Abategura iki giterane barahamagarira abantu batuye muri leta ya Maine ho muri Leta Zunze ubumwe z’ Amerika n’inkengero zaho, ndetse n’abandi bose bazashobora kuhagera
Uzaba umwanya mwiza uzarangwa n’ibihe by’amasengesho, kuramya Imana no kwakira ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.
Ukeneye ibindi ibindi bisobanuro, ushobora guhamagara kuri +1 (267) 939-9460.

