Amagambo ya Bishop Budde kuri Trump yubakiwe igishushanyo

Bishop Mariann Budde, wamenyekanye cyane kubera amagambo yabwiye Perezida Donald Trump amusaba kugira impuhwe ku bantu bafite ubwoba n’abari mu bihe bikomeye, yubakiwe igishushanyo cyashyizwe kuri Virginia Theological Seminary muri Leta ya Virginia, muri Amerika.

Iki gishushanyo cyiswe “Bow of Burning Gold”, cyakozwe n’umuhanzi Murray Dewart, akaba yaragihaye iki kigo mu rwego rwo guha icyubahiro ubutumwa Budde yatanze mu muhango w’amasengesho wabereye muri Washington National Cathedral muri Mutarama 2025.

Muri uwo muhango, Budde yasabye Trump kugira impuhwe ku bimukira, imiryango ifite ubwoba bwo gutandukanywa ndetse n’abandi bantu yumvaga bafite impungenge ku hazaza habo.

Amagambo ye yakiriwe mu buryo butandukanye. Abamushyigikiye bamushimye ko yibukije abayobozi inshingano yo kugira impuhwe no kwita ku bafite intege nke, mu gihe abamunenga bavuze ko ubutumwa bwe bwari burimo ibitekerezo bya politiki kandi bushobora guteza amacakubiri.

Virginia Theological Seminary yo yavuze ko ubutumwa bwa Budde bushingiye ku ndangagaciro z’Ubutumwa Bwiza, cyane cyane impuhwe n’imbabazi.

Iki gikorwa cyongeye gutuma havuka impaka ku ruhare abayobozi b’Itorero bakwiye kugira mu bibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage, ndetse n’uburyo ubutumwa bwa Gikristo bushobora gutangirwa mu bibazo byugarije sosiyete.

More From Author

Ese Bibiliya yemera gatanya? niki ivuga ku gutandukana kw’abashakanye

Icyo isi yakwigira ku Bakristo bake basigaye muri Gaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *