Gatanya ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imiryango muri iki gihe, ariko ku Bakristo hakunze kubazwa ikibazo kimwe: Ese Bibiliya yemera ko umugabo n’umugore batandukana?
Iki kibazo kirushaho kugira uburemere mu gihe imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2025/26 imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye zageze kuri 6.799, mu gihe mu mwaka wari wabanje zari 2.674.
Ariko mbere yo kureba icyo abantu cyangwa amategeko babivugaho, Bibiliya yo ibivugaho iki?
Yesu yavuze iki kuri gatanya?
Muri Matayo, Abafarisayo babajije Yesu niba umugabo yemerewe gutana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose. Yesu ntiyahise atanga urutonde rw’impamvu zishobora gutuma abantu batandukana, ahubwo yasubije abajije ikibazo asubira ku mugambi w’Imana igihe yaremaga umugabo n’umugore.
Yagize ati: “Icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” (Matayo 19:6)
Ibi bigaragaza ko mu nyigisho za Yesu, ishyingiranwa rifatwa nk’isezerano rikomeye, kandi ko gatanya itagomba gufatwa nk’inzira yoroshye yo gukemura ikibazo cyavutse mu rugo.
Ariko se Yesu yavuze ko gatanya itemewe na rimwe?
Igisubizo ni Oya, kandi aha ni ho hakunze kuba urujijo. Mu gukomeza igisubizo cye, Yesu yavuze ko umuntu utana n’umugore we maze agashaka undi, uretse ku mpamvu y’ubusambanyi, kuko aba yakoze icyaha cy’ubusambanyi. (Matayo 19:9)
Ibi byatumye Abakristo batandukanye basobanura uyu murongo mu buryo butandukanye, ariko ikigaragara neza ni uko Yesu atashyigikiye gatanya nk’ikintu gisanzwe, ahubwo yashimangiye uburemere bw’isezerano ry’ubushyingiranwe.
Pawulo na we yashimangiye ko abashakanye badakwiye kwihutira gutandukana
Mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abakorinto, Pawulo avuga ko umugore atagomba gutandukana n’umugabo we, kandi n’umugabo ntatandukanye n’umugore we. Iyo batandukanye, Pawulo avuga ko bakwiye kuguma batandukanye cyangwa bakiyunga. (1 Abakorinto 7:10-11)
Ariko Pawulo anavuga ku Mukristo ufite uwo bashakanye utizera, maze uwo muntu utizera agahitamo kumusiga. Muri icyo gihe, avuga ko uwizera atagomba kumuhatira gukomeza kubana na we, kuko “ataba agihambiriwe” muri bene ibyo. (1 Abakorinto 7:15)
Iyo usomye izi nyigisho, igisubizo ntikiba gusa ngo “Bibiliya yemera gatanya” cyangwa ngo “Bibiliya ntiyemera gatanya na rimwe.”
Icyo Bibiliya ishyira imbere cyane ni uko ishyingiranwa ari isezerano rikomeye ritagomba gusenywa mu buryo bworoshye.
Yesu ashimangira ko umugabo n’umugore baba “umubiri umwe”, bityo gutandukana ntibifatwe nk’igisubizo cya mbere igihe havutse amakimbirane.
Ariko Matayo 19:9 n’ibyo Pawulo yanditse muri 1 Abakorinto 7:15 bigaragaza ko hari imimerere yihariye yaganiriweho n’Ibyanditswe.
Ni yo mpamvu ku Mukristo uhanganye n’ikibazo gikomeye mu rugo, ikibazo kidakwiye kuba gusa “Nshobora kwaka gatanya?”, ahubwo hakwiye kubanza kurebwa icyabaye, niba hari uburyo bwo kwiyunga, n’uburyo bwo gukemura ikibazo mu buryo bwubaha Imana kandi burinda ubuzima n’agaciro bya buri wese.
Muri make, Bibiliya ntishyira gatanya nk’inzira isanzwe yo gukemura ibibazo by’abashakanye. Ahubwo ishyira imbere ubudahemuka, urukundo, kubabarirana no kubungabunga isezerano ryo gushyingiranwa.
