Imibare mishya y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko imanza zo gutandukana kw’abashakanye zikomeje kwiyongera mu Rwanda, ibintu bikomeje gutera impungenge ku muryango nyarwanda no ku Bakristo by’umwihariko.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2025/26 igaragaza ko inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza 6.799 zijyanye no gutandukana kw’abashakanye, mu gihe mu mwaka wa 2024/25 zari 2.674.
Muri izi manza, 5.980 zatanzwe ku rwego rwa mbere.
Imibare ya NISR na yo igaragaza uburemere bw’iki kibazo. Mu 2025, gatanya 4.479 zanditswe mu irangamimerere, aho Umujyi wa Kigali wihariye 1.820. NISR ivuga ko abatandukana cyane ari abashakanye bamaze hagati y’imyaka 5 na 14.
Ni iki kiri gusenya ingo?
Abanyamategeko bagaragaza ko mu bitera gatanya harimo amakimbirane yo mu rugo, ibibazo by’imitungo, kutabwizanya ukuri, ihohoterwa no kunaniranwa kw’abashakanye.
Umunyamategeko Mukashema Marie Louise avuga ko ikibazo gikomeye ari n’uko bamwe bihutira kugana inkiko aho kubanza gushaka ubuhuza mu miryango.
Ati: “Intambwe ya mbere ntikwiye kuba mu nkiko ahubwo igomba kuba mu muryango.”
Ku ruhande rwa Gikristo, ibi bituma ikibazo cyo gusenyuka kw’ingo gikwiye kurebwa no mu ndorerwamo y’imyemerere.
Bibiliya yigisha ko ishyingiranwa atari umuhango w’ubukwe gusa, ahubwo ari isezerano rihuza umugabo n’umugore. Yesu yavuze ko “abombi baba umubiri umwe” (Matayo 19:5-6).
Ni na yo mpamvu abashakanye basabwa gukundana, kubahana no kwihanganirana, aho guhita barebana nk’abahanganye.
Itorero rifite uruhe ruhare?
Iyi mibare ishyira imbere ikibazo cy’uruhare rw’Itorero mu gutegura abagiye gushyingirwa no gufasha abamaze kubaka ingo.
Umuntu ashobora gutegura ubukwe neza, ariko ntabe yiteguye inshingano z’ubuzima bw’abashakanye.
Ni yo mpamvu inyigisho z’abitegura gushyingirwa, ubujyanama bw’abashakanye no kugira abantu bizewe bafasha ingo mu gihe cy’amakimbirane bishobora kugira uruhare mu gukumira ibibazo bitarakomera.
Kuko urugo ntirukwiye gutangira ku munsi w’ubukwe; rutangira mbere yawo, kandi rukomeza kubakwa buri munsi.
Imibare ya gatanya rero ikwiye kuba umuburo ku miryango, ku Itorero no ku bashaka gushyingirwa: ese turimo gutegura abantu ku munsi w’ubukwe gusa, cyangwa turimo kubategura no ku buzima bazabamo nyuma y’ubukwe?
