Papi Clever na Dorcas batumiwe muri Canada mu giterane bazahuriramo na Pasiteri Usabwimana Samuel

Abaramyi Papi Clever na Dorcas bategerejwe muri Canada aho bazitabira igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa (Conférence d’évangélisation et Ordination des Ouvriers) gitegurwa na ‘Association des Églises de la Pentecôte au Canada (ADEPC).

Iki giterane kizaba ku wa 18 Nyakanga 2026, kikaba kizabera muri Mosaic Convention Center, iherereye (2465 St. Laurent Blvd, Ottawa) guhera saa 10:00 kugeza saa 17:00.

Muri iki giterane, Papi Clever na Dorcas bazafatanya umurimo w’ ivugabutumwa na Rev. Pst. Usabwimana Samuel ukorera umurimo w’Imana mu Bubiligi, ndetse na Pasiteri John Kamanzi, umwe mu bayobozi ba ADEPC Canada.

Uretse ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana buzahatangirwa, biteganyijwe ko abazitabira iki giterane bazahabonera ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana bizayoborwa n’Amakorali ndetse n’abandi baramyi batandukanye barimo Papi Clever na Dorcas.

Iki gikorwa kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Gusenga no kuba Imbere y’Imana, abatuye muri Canada bakaba bahamagarirwa kuzitabira ari benshi.

Iki giterane cyateguwe na Association des Églises de la Pentecôte au Canada (ADEPC), gifite intego yo kugira ngo abakristo bakure mu buryo bw’umwuka no guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye.

More From Author

Uwavuye mu Idini ya Islam akaba umukristo yakubiswe n’abayisilamu

Ibintu 5 byitezwe mu gitaramo cya René na Tracy “In Christ Now Worship Experience”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *