Ku wa 29 Kamena 2026, Padiri Crépin Martial Monga, wari umusaseridoti wa Kiliziya Gatolika muri paruwasi ya St John the Baptist i Zemio iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrique, yishwe n’abantu bitwaje intwaro.
Amakuru avuga ko ashobora kuba yarasiwe hafi y’aho yari atuye. Uyu mupadiri yari azwi cyane kubera uruhare rwe mu bikorwa byo kunga ubumwe no kubungabunga amahoro, aho yari umuhuzabikorwa w’itsinda rishinzwe ubwiyunge n’amahoro mu gace ka Zémio.
Musenyeri Aurelio Gazzera wa Diyosezi ya Bangassou yavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku Kiliziya no ku baturage, anashimira umurimo yagize mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.
Ibi bibaye mu gihe muri ako karere hakomeje kuvugwa imirwano n’amakimbirane hagati y’imitwe yitwaje intwaro, ashingiye ku butaka n’umutungo, bituma hari n’abaturage benshi bavanwa mu byabo.
Kiliziya Gatolika n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba ko hakongerwa umutekano no gushyiraho amahoro arambye muri ako gace.
