Amashusho y’indirimbo “Urare” ya Titi Brown, yasohotse kuri uyu wa 29 Kamena 2026, yakomeje kuvugisha benshi kubera uburyo yahurijemo ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye, byose bihuriye ku butumwa bwo gushishikariza abantu gusura u Rwanda no kwerekana ko ari igihugu kirangwamo amahoro n’umutekano.
Mu byamamare byagaragaye muri aya mashusho harimo Papi Clever na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nubwo iyi ndirimbo atari iya Gospel, kugaragara kwabo byagaragaje ko abahanzi b’iyobokamana na bo bashobora gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere isura nziza y’igihugu.
Ni ndirimbo yagaragayemo ibyamamare bigera kuri 30, birimo The Ben, Mutesi Scovia, Chriss Eazy, Kevin Kade, Irene Murindahabi, Junior Rumaga, Clapton Kibonke n’abandi benshi, ibintu byatumye iyi ndirimbo iba ihuriro ry’abanyempano baturutse mu muziki, itangazamakuru, siporo n’ubuhanzi.
Ku bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel, kuba Papi Clever na Dorcas baritabajwe muri uyu mushinga w’iyi ndirimbo ni ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwo gukunda igihugu no kukimenyekanisha bushobora guhuza abantu bose, hatitawe ku njyana y’umuziki bakora. Umusanzu wabo muri aya mashusho ugaragaza ko abaramyi na bo bafite uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gitekanye kandi gikwiye gusurwa.
Indirimbo “Urare” ubutumwa bwayo bwo gutumira amahanga gusura u Rwanda bwatumye ihuriza hamwe ibyamamare byinshi, birimo n’abahanzi ba Gospel, mu rwego rwo gushyigikira ubukerarugendo no gukomeza kwamamaza isura nziza y’igihugu.
