Komisiyo ishinzwe Ubwisanzure bw’Idini muri White House yashyikirije Perezida Donald Trump raporo yayo ya nyuma, nyuma y’umwaka ikora iperereza ku bibazo bivugwa ko bikomeje kubangamira ubwisanzure bw‘ Amadini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi raporo y’impapuro zirenga 200 ishingiye ku buhamya bw’abantu barenga 100 bavuga ko bahuye n’ihohoterwa cyangwa ivangura bitewe n’imyemerere yabo. Harimo ababyeyi bavuze ko babeshywe n’ibigo by’ amashuri y’abana babo, abanyeshuri bavuga ko batotejwe bazira imyemerere yabo, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bahuye n’ibihano kubera kutemera ibikorwa bifitanye isano n’ihindurangingo ry’igitsina, ndetse n’abasirikare bavuga ko batakaje akazi bazira kwanga gukingirwa COVID-19 kubera imyemerere.
Raporo ivuga ko ubwisanzure bw’imyemerere budakwiye kurengerwa gusa iyo bwahungabanye, ahubwo ko bugomba kubahwa no kurindwa igihe cyose. Inenga kandi uburyo ihame ryo gutandukanya Leta n’amadini ryagiye risobanurwa nabi, rikaba ngo ryarakoreshejwe mu gukumira abantu b’amadini mu buzima rusange.
Komisiyo yatanze ibyifuzo 12 birimo gusobanura neza amategeko arengera ubwisanzure bw’idini, gushyiraho uburyo bwo kwakira ibirego by’abumva ihohoterwa rishingiye ku myemerere yabo, gushyigikira abacamanza barengera ubwo bwisanzure no gukomeza kurwanya ivangura rishingiye ku idini.
Mu muhango wo kwakira iyi raporo, Perezida Trump yavuze ko ubutegetsi bwa Joe Biden bwagaragayemo ibikorwa byabangamiye abakristo n’abandi banyedini, anashinja bamwe mu banyapolitiki bo ku ruhande rw’Abademokarate guteza imbere politiki yangiza indangagaciro z’Abanyamerika n’ubwisanzure bw’ imyemerere ishingiye ku madini.
Iyi raporo yasohotse mu gihe hakomeje impaka zikomeye muri Amerika ku ruhare rw’idini mu buzima bwa Leta, uburenganzira bw’abantu bafite imyemerere itandukanye, ndetse n’uburyo amategeko akwiye kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Abatavuga rumwe n’iyi komisiyo bo bavuga ko bimwe mu byo itangaza bifite aho bihuriye n’impaka za politiki kurusha kuba ari isesengura ridafite aho ribogamiye.

