Mu Buhinde: Abapasiteri babiri bishwe mu makimbirane ari kuba hagati y’Abakristu

Abapasiteri babiri, Kenpibou na Manu Thiumai, bari mu bantu bashimuswe mu ntara ya Manipur mu Buhinde, basanzwe bishwe nyuma y’iminsi myinshi baburiwe irengero.

Mu ntara ya Manipur yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Buhinde, abapasiteri babiri, Pasiteri Kenpibou na Reverand Manu Thiumai, basanzwe mu bantu batandatu bishwe nyuma yo gushimutwa mu makimbirane akomeje guhuza amoko ya Kuki-Zo na Naga, yombi yiganjemo Abakristu.

Imibiri y’aba bantu batandatu yabonetse nyuma y’ibikorwa byo kubashakisha byakozwe n’inzego z’umutekano, mu gihe ibizamini bya ADN byamaze kwemeza umwirondoro w’abantu bane, barimo aba bayobozi b’amadini.

Iyi mibiri yabonetse nyuma y’umunsi umwe gusa amatsinda y’Abanaga arekuye abantu 14 bo mu bwoko bwa Kuki-Zo bari bamaze iminsi 27 bashimuswe.

Aya makimbirane yatangiye ku wa 13 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abayobozi batatu b’amatorero bo mu muryango wa Thadou bishwe barashwe mu gace ka Kangpokpi. Ibyo byakurikiwe no gushimutana no kwihorerana hagati y’impande zombi, ndetse kugeza ubu nta muntu urafatwa ku byaha bifitanye isano n’ubwo bwicanyi.

Abayobozi ba Kuki-Zo bashinja umutwe witwaje intwaro w’Abanaga kugira uruhare muri ibi bitero, mu gihe na bo bavuga ko hari abantu babo bishwe abandi bagashimutwa.

Hagati aho, undi muturage wo mu bwoko bwa Kuki-Zo, Haogin Louvum w’imyaka 55, na we yishwe arashwe ubwo yari ari gukora imirimo mu murima we, ibintu byafashwe nk’igitero cyo kwihorera.

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ya Imphal, Musenyeri Dominic Lumon, yagaragaje impungenge zatewe n’aya makimbirane, avuga ko urugomo, gutwika amazu no kugaba ibitero ku midugudu byerekana ko ubumuntu buri kugenda bucika.

Yasabye impande zombi guhagarika ibikorwa byo kwihorera no guhitamo inzira y’ibiganiro, ubwiyunge no kubahana kugira ngo amahoro agaruke muri Manipur.

Aya makimbirane mashya aje yiyongera ku yandi amaze imyaka irenga itatu muri Manipur, aho kuva muri Gicurasi 2023 abantu barenga 260 bamaze kwicwa, mu gihe abarenga 59,000 bamaze guhunga ingo zabo kubera umutekano muke.

Aya makimbirane yatangiye muri Gicurasi nyuma y’iyicwa ry’abayobozi batatu b’amatorero, bikurikirwa no gushimutana no kwihorerana hagati y’impande zombi.

Abayobozi b’amadini basabye ko urugomo rwahagarara, bashimangira ko ibiganiro n’ubwiyunge ari byo byonyine byagarura amahoro muri aka gace kamaze imyaka myinshi karimo amakimbirane.

Kuva mu 2023, amakimbirane yo muri Manipur amaze guhitana abantu barenga 260, mu gihe abarenga 59,000 bamaze guhunga ingo zabo kubera umutekano muke.

More From Author

“Twatandukanye mu bwumvikane” – Irene Murindahabi yakuyeho urujijo ku itandukana na Vestine na Dorcas

Loni ivuga ko abakobwa n’abagore b’Abakristu muri Nigeria bakomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *