Prophet Ernest hagati y’Umwami na Generale mu birori bikomeye byabereye I Washington DC

Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe, yitabiriye ibirori bikomeye byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byatangiwemo ibihembo ku bayobozi n’abafatanyabikorwa b’indashyikirwa ndetse birangwa n’umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo guhura n’abakristo batandukanye mu muhango wa “Meet and Greet” wabereye Washington Dc muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Prophet Ernest yitabiriye ibirori bizwi ku izina rya “White house Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala” byatangiwemo ibihembo ku Bayobozi n’Abafatanyabikorwa bindashyikirwa, ariko bikanabamo umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana.

Ku ikubitiro, ibi ibirori ku munsi wabyo wa mbere, kuwa 5 Kamena 2026  byabereye Muri leta ya Virginia, muri hotel izwi yaho yitwa “Sheraton Pentagon City Hotel” ari naho hatangiwe ibi bihembo hakabera n’umusangiro, nyuma yaho  byakomereje i Washington Dc ku munsi wabyo wa gatatu none kuwa 06/06/2026 aho wo ari umunsi wahariwe gusenga. Ni amasengesho ari kubera muri Pentagon National Monument Park, aho ahera saa yine za mu gitondo akageza saa kumi za nimugoroba.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizasozwa ku munsi wa gatatu wabyo mu bihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza bizabera “Redeemers Chapel” i Lanham muri Leta ya Maryland aho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mukiganiro Prophet Ernest yagiranye na Nkundagospel, yavuze ko ibi birori ari umwanya mwiza wo guhura, kuganira ndetse no kumenyana na bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi by’umwihariko mu Itorero, bagasangizanya ubuhamya bw’uburyo imirimo y’Imana ikorekera mu bihugu bitandukanye, uko barushaho kwagura ubwami bw’Imana mu bice bitandukanye ndetse n’indi mikoranire ishoboka byose mu nyungu z’ubwami bw’Imana.

Akomeza avuga ko kandi ari umwanya mwiza wo gusenga, basengera isi mu bihe bigoye iri kunyuramo by’intambara, ubuzima bukomeje guhenda ndetse no gusenga no ubumwe bw’Itorero n’amahoro bikomeze biganze mu bice bitandukanye by’isi

Mubo Prophet Ernest yahuriye nabo muri ibi birori harimo Umwami w’Ubwami bwa Ihitte Amaise Ezinachi Okigwe, muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria, Nyiri Icyubahiro Eze Victor Ogbonna II, ni umuyobozi gakondo w’indashyikirwa wanahawe igihembo cyiswe “Exceptional Leadership in Diplomacy and Development Award” kubera uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku bwumvikane mpuzamahanga, ubufatanye ndetse n’iterambere rirambye.

Mu mirimo ye nk’umwami gakondo, Nyakubahwa Eze Victor Ogbonna II azwiho guteza imbere ubumwe bw’abaturage, gushimangira imiyoborere myiza, no gukorana n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ayoboye. Uruhare rwe mu dipolomasi n’iterambere rwamuhesheje ishimwe rikomeye no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Nyakubahwa Winsome Earle-Sears, Umuyobozi w’indashyikirwa wanditse amateka muri politiki ya Leta ya Virginia, wahoze mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi (Marine Corps), akaba n’umunyabigwi mu burezi, ubucuruzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Urugendo rwe rw’indashyikirwa rwamukuye ku kuba umwimukira ukomoka muri Jamaica rugera ku kuba umwe mu bayobozi bakomeye batowe n’abaturage muri Virginia, rukaba ikimenyetso cy’ubutwari, kwihangana, umurava no kwizera byatumye agera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Ibirori bya 2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala byateguwe nk’umwanya wo guha icyubahiro no gushimira abayobozi, imiryango, n’abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka ubumwe, amahoro n’icyizere mu gihugu. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi b’amadini, abahagarariye inzego zitandukanye ndetse n’abashyigikiye iki gikorwa baturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori biri mu bikorwa bigari bya gahunda ya White House Prayer for Our Nation, igamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye mu gusengera igihugu, abayobozi bacyo, imiryango n’abaturage muri rusange. Uyu muryango umaze imyaka irenga makumyabiri uteza imbere umuco wo gusabana, gusabira igihugu no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Usibye kuba ari umwanya wo gutanga ibihembo no gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, aya mahuriro yanatanze amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gushimangira ubufatanye hagati y’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bahuje intego yo gukorera abaturage. Mu kwizihiza ibikorwa by’indashyikirwa no guha agaciro umurimo wa benshi, ibi birori byagaragaje ko ubufatanye, gushimirana no gukorera hamwe ari inkingi zikomeye zifasha kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, icyizere n’iterambere ry’abaturage.

Nyiri Icyubahiro Eze Victor Ogbonna II, Umwami w’Ubwami bwa Ihitte Amaise Ezinachi Okigwe, muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria

More From Author

Prophet Vincent Mackay agiye kurushinga na Kate Clinton Ndikumagenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *