Kwibuka32 The Chosen Race Choir yashyize hanze indirimbo ya mbere Ibihe by’Umwijima ihumuriza Abanyarwanda

The Chosen Race Choir: Indirimbo “Ibihe by’Umwijima” izanye ihumure mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, korali The Chosen Race Choir yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere yise “Ibihe by’Umwijima”, igamije guhumuriza Abanyarwanda no kubakomeza mu bihe by’icyunamo n’agahinda.

Iyi korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, ishami ry’Icyongereza rya Kanombe, yatangiye mu 2016 ari itsinda ry’abanyeshuri, nyuma iza kuba korali y’itorero mu 2018. Nubwo igizwe n’umubare muto w’abaririmbyi bataboneka buri gihe bitewe n’inshingano zitandukanye bamwe bagiye bahabwa mu gihugu no hanze yacyo, ibikorwa byayo bikomeje kwaguka, igamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Indirimbo “Ibihe by’Umwijima” yanditswe ishingiye ku bihe bikomeye by’umubabaro abantu banyuramo, cyane cyane iyo bapfushije ababo. Mu kuyishyira hanze muri iki gihe cyo Kwibuka, abagize iyi korali bagaragaje ko bashakaga gusangiza Abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima, bubibutsa ko hari ibyiringiro by’ejo hazaza heza. Iyi ndirimbo igaruka ku kwizera ko Imana izahanagura amarira yose ku maso y’abababaye, bityo igafasha abantu gukomera no gukomeza ubuzima nubwo banyuze mu bihe bikomeye.

Uretse kuba ari indirimbo yabo ya mbere, The Chosen Race Choir igaragaza ko ifite indi mishinga myinshi y’indirimbo iri gutegurwa, igamije gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no kugera ku bantu benshi kurushaho.

Muri ibi bihe byo Kwibuka, abagize iyi korali bifatanyije n’Abanyarwanda mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasaba cyane cyane abakristo kwitandukanya n’ikintu cyose cyakongera guteza amacakubiri. Bashimangira ko hakenewe ubukristo nyabwo bushingiye ku rukundo n’ubumuntu.

Basoza bashishikariza Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge, no gukoresha amateka mabi igihugu cyanyuzemo nk’isomo ryo kubaka ejo hazaza heza. Ubutumwa bwabo bushimangira ko Kwibuka bikwiye kujyana no kwiyubaka, hagamijwe igihugu kirangwa n’amahoro n’ubumwe burambye.

Umva indirimbo nshya “Ibihe by’Umwijima” ya Korali The Chosen Race Choir

More From Author

Korali amahoro ADEPR REMERA NKUNDAGOSPEL IMAGE

Korali Amahoro ya ADEPR Remera yateguje impano ya Pasika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *