Uyu muhanzi yabanje guca amarenga ko hari ikintu gikomeye ari hafi gusingira. Yashyize kuri Instagram ye ifoto ari kurya imbuto asa n’ugiye gutamika umuntu wari umuri ku ruhande ariko utagaragara.
Ati “Nitumara kwambuka Yorodani tuzicara dusorome imbuto, tuzazirya nta kibazo dufite kuko tuzaba twarazikobokeye.’’
Yarengejeho amagambo agira ati “Hari ibyiringiro.’’
Nyuma y’amasaha 11 atangaje aya magambo n’ibyayavuzweho n’abakunzi be, Prosper Nkomezi yeruye atangaza ko yabonye uwo umutima we wishimira.
Yafashe amafoto 17 agaragaza ari ku Kiyaga cya Kivu, aho yambikiye impeta umukunzi we, yandikaho amagambo ashimangira ko Uwiteka asohoreza isezerano mu gihe gikwiriye.
Yakomeje ati “Umutima wanjye waguhisemo, Ijuru rirabyemeza. Ngukunda uyu munsi, ejo kandi bizaba iby’iteka.’’
Aya mafoto yafashwe na Ishema Benny yayaherekesheje akamenyetso k’umutima.

Umukunzi wa Prosper Nkomezi yitwa Mfurakazi Rètine, akoresha amazina ya Rètine Nkurunziza ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Instagram.
Mfurakazi Rètine yavukiye i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Uyu mukobwa utuye muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we ni umuhanzi akaba n’umusizi.
Yakoze imivugo itandukanye irimo “Umuco w’Iwacu”, utabariza Abanyamulenge bakomeje gukorerwa ubwicanyi na Leta ya RDC ndetse yanakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Amen’ yahuriyemo na Da Promota mu 2022.
Igihangano cye giheruka cyasohotse mu myaka ibiri ishize cyitwa “Ndi ijwi ryawe Mulenge”, atakira amahanga kugira icyo akora ku bwicanyi n’ihohoterwa bikorerwa i Mulenge.
Nkunda Gospel yamenye ko ubukwe bw’aba bombi bwashoboraga kubera muri Amerika ariko buza kwimurirwa mu Rwanda.
Kugeza ubu, imihango yose ijyanye n’ubukwe nko gusaba no gukwa yashyizwe ku ruhande, hasigaye kurushinga n’imihango ijyana na byo.
Twagerageje kuvugana na Nkomezi Prosper ku kijyanye n’amakuru yerekeranye n’igihe we n’umukunzi we bazashyingirirwa ariko ntabwo byadukundiye kuko atafataga telefoni ye.
Umuramyi Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo nka “Humura”, “Sinzamuvaho”, “Ibasha gukora” na “Warakoze”.




