ADEPR yizihije imyaka 85 imaze ibayeho, inataha televiziyo yayo (Amafoto)

Tariki ya 20 Ukuboza 2025 yinjiye mu mateka ya ADEPR nk’umunsi udasanzwe. Ni bwo bizajya byibukwa ko iri Torero ryizihije imyaka 85 rimaze rishinzwe, ibirori byahuriranye no gutangiza ku mugaragaro Televiziyo yaryo, Life TV.

Ibi birori by’impurirane byabereye muri Dove Hotel, ya ADEPR, iherereye ku Gisozi. Byitabiriwe n’abahagarariye abakiritu mu Gihugu hose, abapasiteri ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.

ADEPR ifite amateka amaze guhama kuko yavukiye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu mwaka wa 1940. Ubu iri torero, ba nyiraryo bita iry’Umwuka, rifite abayoboke barenga miliyoni eshatu mu Rwanda.

Mbere y’ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 85 yo kubaho kwa ADEPR hatashywe Televiziyo yayo, Life TV. Ni igikorwa cyayobowe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïe Ndayizeye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, wari umushyitsi mukuru.

Life TV ni televiziyo izajya inyuzwaho ibikorwa by’ivugabutumwa bya ADEPR n’ibindi bitandukanye bigamije guhuza ubuyobozi bw’itorero n’abayoboke.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Habimana Dominique, yashimiye ADEPR ku ntambwe imaze gutera mu bikorwa byubaka Itorero, abakirisitu n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Uruhare rwa ADEPR ntirugarukira gusa ku ivugabutumwa, ahubwo rugaragara no mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu burezi (kubaka ibigo by’amashuri no kwigisha gusoma no kwandika), ubuzima (biciye mu kubaka ibitaro n’ibigo nderabuzima), gahunda zo kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’ibindi bikorwa by’iterambere bigamije gufasha umuturage kugira icyerekezo n’icyizere cy’ahazaza.”

Yasabye abayobozi gukomeza gufasha abaturage kwimakaza isuku, uburezi n’imirire myiza kuko bifite uruhare rukomeye mu kugira abaturage bafite roho nziza mu mubiri muzima bityo bakabasha kubaho neza, bakiteza imbere bakanateza imbere Igihugu cyabibarutse.

Umushumba mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïe Ndayizeye, yavuze ko ibikorwa by’itorero bitagarukira ku ivugabutumwa gusa ahubwo bareba n’imibereho myiza y’abaturage ariko icyo bishimira cyane mu myaka 85 ari ubuzima bw’abantu bwahindutse.

Ati “Ntabwo dukiza umuntu w’imbere gusa ahubwo dukiza n’uwinyuma agasa neza, agaseka akanezerwa.’’

Itorero ADEPR mu Rwanda ryatangijwe mu 1940 bigizwemo uruhare n’abamisiyoneri bo muri Suède bari bavuye mu cyari Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

ADEPR ibarirwamo abakirisitu barenga miliyoni eshatu mu Rwanda hose, babarizwa mu ndembo icyenda mu gihe ifite insengero zirenga 2000 hirya no hino mu Gihugu.

Uretse ivugabutumwa, ADEPR yagiye ikora n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene, birimo gukora amatsinda y’ubwizigame aho abarenga ibihumbi 233 bari mu matsinda asaga ibihumbi 11 hirya no hino mu gihugu aho bamaze kwizigamira arenga miliyari 2 Frw.

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 85 ADEPR imaze ishinzwe bataramiwe n’abahanzi na korali zitandukanye zifite amateka muri iri torero nka Bethania iri mu zashinzwe bwa mbere, Hoziyana ndetse na Korali Jehovah Jireh yamamaye mu bihangano bitandukanye.

More From Author

Bamporiki yashimye imbabazi za Perezida Kagame, azigereranya n’igihe Yesu azura Razaro

Kuki amadini menshi aziririza ingurube ku isahani?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *