Gentil Misigaro na Rhoda bibarutse umwana wa gatatu, bamuragiza Imana

Umuramyi Gentil Misigaro wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Biratungana’ n’izindi, we n’umufasha we Mugiraneza Rhoda, bibarutse umwana w’umukobwa wa Gatatu, bamuragiza Imana.

Mu butumwa umuramyi Gentil Misigaro yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko, we n’umuryango we bashima Imana k’ubwo kubaha impano y’umwana w’umukobwa wa Gatatu, yongeraho ko azakorera Imana.

Ati “Umwami yongeye kubikora. Yaduhaye umwana w’umukobwa w’umuziranenge, imitima yacu yuzuye ibyishimo. Umwana Aksah Joy Misigaro azakorera Imana. Tukwakiranye urukundo rwinshi ndetse n’umunezero udansanzwe.”

Kuri ubu Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza basanzwe batuye muri Canada, bafitanye abana batatu, abahungu babiri ndetse n’umukobwa umwe. Aba bombi, bakoze ubukwe 16 Werurwe 2019. 

Ubwo Misigaro Gentil yerekaga abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali umukunzi we, Mugiraneza Rhoda

More From Author

Abifuza amatike y’igitaramo ‘Umuyoboro Live Concert’ cya Alex Dusabe, bashyizwe igorora

Papa Leo wa XIV yasabye Kiliziya y’u Rwanda gushikama ku bwiyunge n’amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *