Itsinda ry’abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gisubizo Ministries ryateguje igitaramo Gisubizo Legacy,kidasanzwe, bateganya kuzafatiramo amashusho y’indirimbo nshya.
Iki gitaramo, guteganyijwe taliki 18 Ukuboza 2025 muri Crown Conference hall iherereye Nyarutarama.
Gisubizo Ministries ni itsinda rimaze imyaka irenga 18, ryashingiwe i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ni umuryango wa gikirisitu umaze kumenyekana mu kumara ipfa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Aba baramyi, bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Humura, Abagufite ntibazakena, Ku musaraba, None ubwo bimeze bityo, Ntayindi Mana twabona, Ebenezer’ netse n’izindi.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Gisubizo Ministries yararikiye abakunzi bayo ndetse n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira igitaramo barigutegura bise’ Worship Legacy kigiye kuba kunshuro ya 6.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba taliki ya 18 Ukuboza, Nyarutarama Muri “Crown conference hall”.
Igitaramo ngaruka mwaka ‘Worship Legacy’ kizahuriza hamwe abakunzi ba Gisubizo Ministries mu guhemburwa imitima, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimaza Imana mbyimbitse ndetse banafata amashusho y’indirimbo zabo nshya.
Abazitabira iki gitaramo ni abazaba bafite ubutumire bahawe na Gisubizo Ministries. Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira saa 5:00 z’umugoroba kugeza bitinze.
Abazitabira bagomba kuzaba bambaye imyenda isa. aho basabwe kuzambara Amabara y’umweru na zahabu (gold).

