Gukumira abari munsi y’imyaka 18 kuririmba no guha akato abahamwe na Jenoside – Umushumba Mukuru wa ADEPR yiniguye

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Ndayizeye Isaïe, yagarutse ku mabwiriza agenga abaririmbyi Itorero riherutse gusohora, avuga ko yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyetorero gukura.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera kuri murandasi, ku kicaro gikuru cy’Itorero ADEPR, kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukuboza 2025.

Umushumba w’Itorero ADEPR, yavuze ko amabwiriza yasohotse avuga ku baririmbyi n’amatsinda y’abaririmbyi akumira abari munsi y’imyaka 18 kwemererwa kuba abahanzi ku giti cyabo no kuririmba muri korali nkuru, asobanura ko byose bigamije kurera abo bana kugira ngo bazagere mu bukure baratojwe.

Ati: “Ese ko hari abana bazi kuvuga amakuru neza, ese mwebwe murabakoresha mu bitangazamakuru byanyu? Iyo turi muri za gahunda z’abana, muzasanga hari abafite impano zo kuba abashyushyarugamba, tubaha umwanya bakabikora, tukabakosora, ariko ntabwo tuvuga ko ari abanyamwuga.”  

Runo rubyiruko, tuzakomeza turere impano zarwo banakoreshwe mu ivugabutumwa, ariko kumuha rya zina ngo abaye umuvugabutumwa w’umuririmbyi ubasha kubikora ari wenyine ku giti cye, ku buryo tumwohereza mu gitaramo cyangwa mu giterane runaka, kuko agiye gukora inshingano zisaba ubukure mu myaka mu mategeko niyo mpamvu twashyizemo ko hari imyaka akwiye kuba afite kugira ngo abone guhabwa bwa burenganzira bw’uko abikora ku giti cye.”

Rev. Isaie, yanavuze ko kwima uburenganzira abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’abagaragayeweho ingengabitekerezo yayo ndetse n’abafite ibyaha bidasaza, bigendanye n’ubusembwa bafite, yongeraho ko baba bakwiye gufashwa bakigishwa mu rugendo rwabo.

Ati “Buriya usibye no kuba umuririmbyi no mu byiciro by’ubuyobozi, ni imirimo yo ku ruhimbi! Abantu rero bakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha bidasaza, hari igihe wumva umuntu ngo yakoze icyaha cy’ubwicanyi cyangwa yakoze icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, arihana agakizwa (…).

Yongeyeho “No mu isezerano rya kera hari ibyaha umuntu yakoraga bikamuteza inenge yo kuva mu murimo akora. Ni byiza ko abantu bumva ko hari ibyaha umuntu akora akabyihana akaba umukristo mwiza ariko hakaba hari imirimo yo ku ruhimbi aba atacyemerewe gukora. Hari ibyaha umuntu akora bikamusigira umugayo ku buryo aba akwiye gukomeza gufashwa mu rugendo.”

Ku wa 17 Ugushyingo, nibwo Itorero ADEPR ryashyize hanze amabwiriza avuga ko, nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kuba umuhanzi ku giti cye, cyangwa ngo aririmbe muri Korali nkuru.

Aya mabwiriza, anavuga ko ntawakatiwe n’inkiko azira ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’ingengabitekerezo yayo, n’ibyaha bidasaza, wemerewe kuba umuririmbyi muri Korali zo muri iri Torero.

More From Author

Andi mateka! Papa Leo XIV yabaye Umushumba wa Kane wa Kiliziya wakandagiye mu Musigiti

ADEPR igiye kubaka ikibuga cyo gukiniraho ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *