Karidinali Ambongo yasabye urubyiruko rwa RDC kwimakaza ubudakemwa mu gihugu kirimo ruswa

Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri RDC, yasabye urubyiruko rw’Abakirisitu Gatolika kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’icyizere mu gihugu cyugarijwe n’amakimbirane, ruswa n’umutekano mucye.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yabivugiye mu Gitambo cya Misa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wahuriranye n’Umunsi wa Kristu Umwami, wabereye i Kinshasa ku wa 23 Ugushyingo.

Karidinali Ambongo yibukije urubyiruko ko kwemera Kristu ari ukwemera inzira y’amahoro, ubutabera n’ubwiyunge. Yabasabye kuba “abubatse icyizere”, kuko Kristu atategekeshaga igitugu cyangwa kubangamira abandi.

Yababwiye ko ubutumwa bwa Kristu buri mu maboko yabo, abasaba kuba intumwa z’amahoro mu byo bavuga, mu mibereho yabo ya buri munsi no mu mibanire n’abandi. Yashimangiye ko mu gihe igihugu kirangwamo umutekano mucye, ibice by’intambara n’impunzi zidasiba kwiyongera, ubuhamya bw’urubyiruko bukenewe cyane kurusha mbere.

Ambongo, uyobora na SECAM, yagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo n’imibereho mibi y’abaturage, abasaba kurwanya ruswa, amacakubiri n’akarengane, ahubwo bagashyira imbere ubudahemuka n’ubwitange mu guteza imbere igihugu.

Yabibukije umushinga w’ubufatanye hagati ya CENCO na ECC witwa “Amasezerano y’Umuryango ku Mahoro n’Imibanire Myiza”, ugamije gushakira umuti w’amakimbirane mu karere k’Ibiyaga Bigari. Yavuze ko politiki idafite mu ntego gukemura ubukene, akarengane n’ubusumbane itagera ku musaruro.

Mu gusoza, Karidinali Ambongo yasabye urubyiruko kudacika intege kubera ibibazo by’igihugu, ahubwo guhinduka abaremyi b’amahoro n’ubwiyunge. Yabibukije ko bahamagariwe gutwara ubutumwa bwa Kristu mu muryango, ku ishuri, ku kazi no mu buzima busanzwe, kugira ngo bazeho imbuto z’amahoro n’icyizere ku hazaza ha RDC.

Karidinali Fridolin Ambongo yasabye ko kwimakaza amahoro muri RDD

More From Author

Ni rukuruzi mu murimo w’Imana; bigenda bite ngo abakora ‘secular’ bisange muri ‘gospel’?

Uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakumiriwe mu matsinda y’abaririmbyi muri ADEPR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *