Umuziki ni kimwe mu bintu bihuriza abantu hamwe ndetse bigira umumaro iyo abawukoze, bawujyanye mu murongo w’ingirakamaro. Mu ngeri z’umuziki dusangamo uwo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’undi abenshi bakunze kwita uw’Isi.
Nubwo bimeze bityo, akenshi usanga abakora umuziki witwa uw’Isi, baririmba indirimbo z’urukundo, mu gihe runaka bakawuvamo bagatangira gukora uwahimbiwe Imana.
Yaba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, izi mpinduka zakurikiwe n’inkuru z’ubuzima, ukwihana n’ubuhamya, ku bahindutse, bagatangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Kuva kera, umuziki w’Isi, uyu uzwi nka ‘secular’ wagiye uha abahanzi ubwamamare, amafaranga n’icyubahiro, ariko na none usa n’uwakunze kubashyira mu buzima burimo ibishuko byinshi.
Ni yo mpamvu bamwe bagiye bahindura inzira, bakava mu ndirimbo z’urukundo, iz’ubuzima busanzwe n’izo kwidagadura bagahitamo gospel (indirimbo z’Imana). Iyo mpinduka kenshi iza iturutse ku byabaye mu buzima bw’umuhanzi, kwiyegurira Imana cyangwa ubushake bwo gukoresha impano ye mu gukiza abandi.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yigeze kuvuga ko abakora umuziki w’Isi, bawuhuriramo n’imbogamizi nyinshi zirimo kuwukora batishimye, bigatuma babanza gufata ibiyobyabwenge kugira ngo bajye imbere y’abantu n’ibindi.
Meddy wabaye ikimenyabose mu ndirimbo z’isi haba mu Rwanda no hanze yarwo, mu mwaka ushize wa 2024, yatangaje ko agiye gukora indirimbo z’Imana mu buryo bwagutse, aza no kubigeraho aho aherutse gusohora iyo yise “Niyo ndirimbo” yakoranye na Adrien Misigaro.
Abahanga mu myitwarire y’abantu bavuga ko abahanzi benshi bahinduka iyo ibyo baririmba bitakijyanye n’uko biyumva cyangwa n’ubuzima bushya babamo.
Hari ingero z’abandi bahanzi mu Rwanda nka Niyo Bosco watangiye azwi mu ndirimbo z’urukundo, ariko nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo, atangira gukora iz’Imana.
Mu kiganiro yigeze kugirana na The New Times yavuze ko gospel ari intangiriro nshya y’ubuzima bwe.
Aba biyongeraho Alpha Rwirangira we nyuma yo kwamamara mu Irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ mu 2009, yakomeje umuziki w’Isi, nyuma agenda yinjira mu ndirimbo zihimbaza Imana bitewe n’ibyo yanyuzemo byamwongereye ukwizera.
Ku ruhando mpuzamahanga hari Bob Dylan aho mu 1979 yahindutse umukristu, na we atangira gusohora imizingo y’indirimbo zihimbaza Imana, harimo n’iyo yise ‘Slow Train Coming.’ Yasobanuye ko Imana ari yo yamuhamagariye gukora uwo murimo.
Mu bandi bahanzi bavuye muri secular bakajya muri gospel, harimo Albert Leornes Greene wari umwami wa soul na R&B muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo we yaretse uyu muziki wanamwinjirizaga amafaranga menshi, aza gutangira kuvuga ubutumwa bwiza mu buryo bwo kwigisha ndetse no kuririmba.
Mu muziki, izi mpinduka zigaragaza ko n’ubwo abahanzi baba bafite ubwamamare n’amafaranga menshi mu ndirimbo z’Isi, hari igihe bataha batishimye bitewe n’ibibabata. Abenshi mu banyuze muri uru rugendo bagaragaza ko indirimbo z’Imana zabahaye umutuzo wo mu mutima, impamvu yo kubaho ndetse n’agaciro kari hejuru y’icyubahiro cy’Isi.
@AngeloMutangana
