U Rwanda rwungutse undi muhanzi mushya uririmba indirimbo zihimbaza Imana Janvier

Kimwe nk’ahandi hose ku Isi buri munsi havuka Umuhanzi mushya Isi iba igomba kwitega, ni muri ubwo buryo mu Rwanda havutse Umuramyi mushya witwa Janvier Izayi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Janvier Izayi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya North Carolina, akaba umukristo muri Redeemer Church, avuga ko afite ibikorwa binyuranye ahugiyeho birimo n’indirimbo eshatu yiteguye gushyira hanze. Izo ndirimbo zizabimburirwa n’iyitwa “Narabohowe”.

Uyu munyempano avuga ko igihe cye cyo gukorera Imana mu muziki ari iki ndetse afite imihigo ikomeye arangamiye mu myaka itanu iri imbere. Aganira n’Umunyamakuru Yavuze ko mu myaka 5 yibona “mu iterambere mu muziki mu buryo bugaragara”. Ni muri urwo rwego akataje mu muziki.

Yateguje indirimbo yise “Narabohowe” yakorewe mu Rwanda mu buryo bw’amajwi muri Beacon Studio ifite umwihariko wo gukora indirimbo za Gospel gusa. ‘Mastering’ yayo yakozwe na Benjamin naho Producer Kavoma utuye muri Amerika aba ari ukora amashusho yayo.

Janvier Izayi umaze imyaka isaga 16 mu muziki, agiye gushyira hanze iyi ndirimbo “Narabohowe” nyuma y’amezi 10 asohoye iyitwa “Rabagirana” y’umuntu wahuye n’ibibazo ariko akamaramaza ntave mu byizerwa, bikarangira abonye igitangaza cy’Imana.

Uyu musore winjijwe mu muziki n’indirimbo yise “Rabagirana”, avuga ko akora umuziki agamije ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bujya ahagaragara kugira ngo abantu babashe kumva ijambo riva ku Mana kandi bahumurizwe na ryo.

Janvier Izayi uheruka mu Rwanda mu myaka 3 ishize, avuga ko gukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’Imbogamizi z’ibijyanye na ‘production’, gukora amajwi n’amashusho y’indirmbo “ntibiba byoroshye mu buryo bugiye butandukanye”.

Abajijwe niba yari yatangira gusoroma ku nyungu zo gukorera muzika muri Amerika yagize ati “Inyungu zabyo sindazibona cyane kuko nkiri mushya cyane”.

Umuhanzi Izayi aritegura gusohora indirimbo nshya ‘Narabohowe’

One thought on “U Rwanda rwungutse undi muhanzi mushya uririmba indirimbo zihimbaza Imana Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code