Cadette “Umukobwa wa Christo” yahisemo gukoresha amashusho magufi mu gukundisha urubyiruko Yesu

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’urubyiruko, Cadette, uzwi nka Umukobwa wa Christo, yahisemo kuzikoresha nk’umuyoboro wo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku rubyiruko, agamije kurufasha kumenya urukundo rw’Imana no kugira icyerekezo mu buzima.

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, Cadette yavuze ko izina Umukobwa wa Christo rifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko yifuza kugaragaza umubano afitanye na Yesu, uwo afata nka Se umubyara, umurera, umuyobora kandi umwereka urukundo nyakuri.

Yasobanuye ko igitekerezo cyo gukora amashusho na Reels by’ivugabutumwa cyaturutse ku rukundo afitiye Yesu, akaba yarahisemo gusangiza abandi ibyo yamenye, by’umwihariko urubyiruko.

Cadette avuga ko imwe mu ntego ze ari uguhindura imyumvire y’abatekereza ko gukurikira Yesu ari ubuzima bugoye cyangwa butarimo ibyishimo.

Ati: “Kubaho muri Yesu ni ibyiza. Ni ubuzima burimo ibyishimo, amahoro n’intego. Ushobora gukunda Yesu, ugaseka, ukishima, ukabaho ubuzima bushimishije ariko bunahesha Imana icyubahiro.”

Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zigira uruhare runini mu mitekerereze y’urubyiruko. Icyakora, yasobanuye ko nubwo abantu bashobora kugaragaza ibyishimo n’ubuzima bwiza ku mbuga nkoranyambaga, hari ababa bafite ibibazo, agahinda cyangwa ibindi bibaremereye batagaragariza abandi.

Ni yo mpamvu yifuza ko amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ataba ayo abantu bareba gusa, ahubwo abagezaho ubutumwa bubibutsa ko bakunzwe, ko bafite agaciro kandi ko bashobora kubona ibyishimo nyakuri muri Yesu.

Ku bwe, intsinzi y’ivugabutumwa rye ntizapimirwa gusa ku mubare w’abareba amashusho ye, ahubwo izanashingira ku mpinduka ashobora kugira mu buzima bw’abantu.

Yavuze ko n’iyo umuntu umwe gusa yahindura ubuzima bwe akegera Yesu abikesha ubutumwa bwe, byaba bihagije kugira ngo yumve ko imbaraga ashyira muri uwo murimo zitapfuye ubusa.

Cadette ashimangira ko gukurikira Yesu ari ubuzima burimo ibyishimo, burangwa n’urukundo, amahoro no kugira intego mu buzima.

More From Author

Urupfu rw’umubyeyi n’indirimbo zangiritse: Ibyagerageje kudindiza Richard Nick wagarutse mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *