Umuhanzi Aime Uwimana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Umva uko yankunze”, igaruka ku rukundo rwa Yesu Kristo n’uburyo ahindura ubuzima bw’umuntu wamwiringiye.
Muri iyi ndirimbo, Aime Uwimana agaragaza uburyo Yesu ashaka uwazimiye, akamugarura, akamuhumuriza ndetse akamuyobora mu buzima. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku gushimira Imana no gutangazwa n’urukundo n’impuhwe zayo.
Aime Uwimana aririmba avuga ko Yesu yaje kumushaka yari yarazimiye, akamushyira ku bitugu akamugarura. Ibyo abihuza n’umunezero w’abamarayika baririmba basingiza Imana iyo umuntu ayigarukiye.
Uyu muhanzi kandi agaragaza ko Yesu yamusanze yarakomerekejwe, akamukiza ndetse akamuhumuriza, amwibutsa ko ari uwe. Ni ubutumwa bugaragaza uko umuntu ashobora kongera kubona amahoro n’icyizere binyuze mu rukundo rwa Kristo.
Mu gice gikomeza cy’indirimbo, Aime Uwimana avuga ku buzima bwo kubana na Yesu iteka, kuyoborwa n’umucyo we no guhabwa ibikwiriye byose. Ibi bituma agaragaza ko nyuma yo kubona urukundo n’ubuntu bw’Imana, asigara ashaka uburyo yayishimira.
“Umva uko yankunze” ni indirimbo irimo amagambo yo gutangazwa n’urukundo rw’Imana, aho Aime Uwimana agaruka kenshi ku murongo ugira uti: “Mwumve uko yankunze, mwumve uko yanshatse.”
Amagambo akubiye muri iyi ndirimbo, akaba atumira abayumva gutekereza ku rukundo rwa Kristo n’uburyo ashobora gushaka umuntu wagiye kure, akamugarura ndetse akamuhumuriza.
