Ishimwe Vestine yasabye gatanya n’umugabo we nyuma y’umwaka urenga bakoze ubukwe

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje Urukiko asaba gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, nyuma y’umwaka urenga bakoze ubukwe.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru InyaRwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntangiriro y’urubanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Ishimwe Vestine ntiyitabiriye uru rubanza ku giti cye, ahagararirwa n’umunyamategeko we, mu gihe na Idrissa atabonetse, ahagararirwa n’umwavoka we.

Vestine na Ouedraogo Idrissa bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena, nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Amakuru yatangajwe na InyaRwanda avuga ko nyuma y’igihe gito kirenga umwaka ubukwe bubaye, umubano wabo wageze aho Vestine afata icyemezo cyo kwitabaza inkiko, asaba ko batandukanywa burundu.

Amakuru umwe mu bazi iby’uru rubanza yahaye InyaRwanda avuga ko Idrissa yamenyeshejwe n’urukiko ko Vestine yamureze. Ku mpamvu zatumye Vestine asaba gatanya, bivugwa ko yaba yarafashe icyo cyemezo nyuma y’ibintu bitandukanye batumvikanagaho.

Ku rundi ruhande, amakuru yatangajwe avuga ko Idrissa atifuza ko umubano wabo urangira binyuze muri gatanya.

Itegeko rishya ryongereye impamvu zishobora gushingirwaho mu gusaba gatanya

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, ryashyizeho impamvu zitandukanye zishobora gushingirwaho mu gusaba urukiko gutandukanya burundu abashyingiranywe.

Ingingo ya 248 y’iri tegeko iteganya ko umwe mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane, ashingiye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko.

Mu mpamvu zishobora gushingirwaho harimo ubusambanyi, gutererana urugo nta mpamvu ifite ishingiro mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, guhamwa n’icyaha gisebeje ndetse no kwanga gutanga ibitunga urugo.

Iri tegeko kandi ryongereyeho izindi mpamvu, zirimo ihohoterwa ryo ku mubiri cyangwa ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ndetse n’imyitwarire ibangamiye bikabije umwe mu bashyingiranywe.

Harimo kandi imyitwarire ibangamiye umwana bahuriyeho cyangwa umwana w’umwe mu bashyingiranywe, ndetse n’igihe abashyingiranywe batabanye mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana uhereye igihe bashyingiriwe, nta mpamvu ifite ishingiro.

Itegeko riteganya kandi ko umwe mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane mu gihe kubana kwabo bitagishobotse kubera indi mpamvu idashobora kwihanganirwa n’umwe muri bo.

Muri uru rubanza rwa Vestine na Idrissa, icyemezo cya nyuma kizashingira ku mpamvu zatanzwe n’urega, ibimenyetso ndetse n’ibisobanuro by’impande zombi, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro.

More From Author

Aline Gahongayire agiye gususurutsa abazitabira igitaramo ‘Bi-weekly Kingdom Nights’ muri Kigali Universe

Israel Mbonyi yongewe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira muri ‘Praise Unlimited’ muri BK Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *