Perezida Paul Kagame yavuze inkuru yo mu bwana bwe yasekeje abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, ubwo yasobanuraga uko yigeze kujya gukomezwa ariko akabura icyaha cyo kwicuza.
Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kamena, mu kiganiroubwo yageraga ku ngingo zirimo icyaha, kwicuza, gusaba imbabazi no kubabarira, agaragaza ko ibyo atari amagambo gusa, ahubwo ari ibintu bisaba gusobanukirwa neza.
Perezida Kagame yabanje kuvuga mu buryo busetsa ko ari “Umunyagatulika”, asobanura ko yavukiye muri Kiliziya Gatolika nta ruhare yabigizemo, ariko amaze gukura ahitamo gukomeza kuba muri iyo myemerere ku bushake bwe.
Mu gusobanura uko yumvaga ibyo kwihana akiri umwana, yavuze ko igihe yari agiye gukomezwa akiri mu mashuri abanza, yasabwe kubanza kwicuza ibyaha bye kugira ngo ahabwe Isakaramentu ry’Ugukomezwa.
Mu magambo yavuze yagize ati: “Kera ndi umwana nkiri muri primary, nagiye gukomezwa. Bagombaga kubanza kutwigisha kwicuza. Nibajije nti ‘Ndicuza iki?’ Ndagenda ngezeyo ndahimba, kuko nashakishije icyaha ngomba kwicuza kugira ngo bemere ko nkomezwa.”
Aya magambo yasekeje benshi mu bari aho, ariko Perezida Kagame yahise agaragaza ubutumwa bukomeye buyihishe inyuma. Yasobanuye ko kwicuza nyakuri kudashingiye ku guhimba cyangwa kuvuga amagambo gusa, ahubwo gushingira ku kwemera amakosa umuntu yakoze no gufata icyemezo cyo kuyahindukaho.
Yahuje ibi n’ikiganiro cyari cyibanze ku kubabarira no gusaba imbabazi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ukwicuza nyakuri ari imwe mu ntambwe zifasha umuntu gusaba imbabazi no kubaka ubwiyunge.
Mu nyigisho za Gikristo, ukwicuza gufatwa nk’intangiriro yo kwakira imbabazi z’Imana no kwiyunga na yo. Abahanga mu bya Bibiliya bagaragaza ko ukwihana nyakuri gusaba kwemera icyaha no guhinduka mu buzima, aho kuba umuhango ukorwa gusa kugira ngo umuntu asohoze ibisabwa.
Nubwo inkuru Perezida Kagame yatanze yasekeje abari aho, yasize itanga isomo ko kwihana, gusaba imbabazi no kubabarira ari urugendo rusaba ukuri, umutima n’ubushake bwo guhinduka, cyane cyane mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
