Perezida Kagame yahaye igisubizo gikomeye umuhanuzi wavuze ko Imana yamumutumyeho

Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu, azwi nka ‘National Prayer Breakfast’, Perezida Kagame yagarutse ku muhanuzi wigeze kuvuga ko Imana yamumutumyeho ariko agatangazwa n’uko ibyo Imana yamumutumyeho gukora we asanzwe abikora. Yagize ati:

“Ntangire gushimira aba bashyitsi bacu bo hirya no hino , hanze y’igihugu cyacu bakaba baje kwifatanya natwe muri aya masengesho ndashimira mwe mwese muri hano ariko nshimira cyane n’abadutumiye kuza kugira ngo tubane namwe. Ndizera ko mwatangiye umwaka neza kandi uzakomeze ubabere muhire ndetse n’indi myaka iri imbere izababere myiza.” Yakomeje agira ati:

“Gutumirwa hano mbashimira nanjye bimpa umwanya wo kuganira namwe , usibye kubonana hari abo tuba tudaherukana tumaze nk’imyaka myinshi cyane kandi dufite byinshi duhuriyeho ndetse ibyo twakoreye igihugu cyacu. Ariko reka njye kubijyanye no kuba turi hano.” Yatangiye avuga inkuru y’umuhanuzi wavugaga ko Imana yamumutumyeho. Yagize ati:

“Reka ntangire mbabwira, kera hari umuntu wantumyeho ambwira ko anshaka amfitiye ubutumwa kandi ubutumwa bukomeye mubaza ubutumwa ubwo ari bwo , ambwira ko ari ubutumwa bukomeye ndetse buturuka ahantu hakomeye kandi ko uwamutumye yamubwiye ko agomba kungeraho akabunyihera. Umuntu mushakira umwanya ndamutumira aza kundeba mu biro , kera nko muri za 1996, niba atari na gatanu ahubwo.” Yakomeje ati:

“Duhuye mubaza ubutumwa n’uwamutumye ambwira ko yatumwe n’Imana ndamubwira nti ugomba kuba ugira amahirwe yo kuba ubonana nayo ikagera n’aho igutuma ku bantu . Njyewe yagutumye iki? Arabintekerereza, ambwira ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abayobozi mu Rwanda ndamubwira nti ariko ndumva bihuye n’ibyo nkora cyangwa dukora ubungubu. Ndamubwira nti rero ni amahirwe kuba Imana yagutumye ibyo dukwiriye kuba dukora, bikaba bisa n’ibyo dukora.” Aha Perezida Kagame yamuhaye igisubizo gikomeye agira ati:

“Ndamubwira nti ariko ubundi uko byari bikwiye kuba bimeze, usibye amahirwe ufite , mubo Imana yari ikwiye kubituma ku bandi nanjye nari nkwiriye kuba ndimo. Kubera ko ibyo waje kumbwira Imana yagutumye ugasanga aribyo ngerageza gukora ubwo ni ukuvuga ko aho turi Imana yahadushyize nyine ikadutuma gukora ibyo ngibyo. Ntabwo ari wowe rero waba ufite telefoni yo kuvugana n’Imana njye ntayifite.” Akomeza ati:

“Ndavuga ngo ariko uko byaba bimeze kose nusubirayo uyimbwirire ko nanjye nshaka direct line nkajya nivuganira nayo ntinyure mu bandi bangezaho ubutumwa kandi bw’ibyo nyikorera, kubera ko gukorera igihugu , gukorana n’abo uyobora nawo ni umurimo w’Imana.”

Perezida Kagame akimara gutanga urwo rugero abitabiriye aya masengesho bose bakomye mu mashyi maze atangira kubibasobanurira neza abihuza n’akazi ka buri munsi ndetse na politike.

National Prayer Breakfast’ ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yitabirwa n’amatorero yose akorera mu Rwanda, abayobozi b’amadini, abayobozi mu nzego z’igihugu zitandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Reba hano uko amasengesho yose yagenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code