“Ntiyari kunyihorera nubwo navuze nongorera”-Indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas

Itsinda ry’abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo bise ‘Iriba’ ihamya imbaraga z’Imana zifasha umukristo kuzamuka umusozi wa Biruhanya.

Muri iyi ndirimbo aba baramyi batangira baririmba bati:

“Imbaraga zawe Uwiteka Mana yanjye! Igihe cyari kibaye kinini ntegereje umwanzuro wa Nyiribihe , arega niwe umfatiye runini yemeye no kwambikwa za soni. Ntiyari kunyihorera nubwo navuze nongorera. Niwe nkesha umwuzuro w’aya masezerano , sinshidikanya ko ari we wankijije aya maganya.”

Iyi ndirimbo iri tsinda ry’abaramyi risohoye ku nshuro ya mbere kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, Murindahabi Irene ureberera inyungu z’aba bahanzi yatangiye kuyamamaza habura igihe gisa nk’aho ari kire kire asaba abakunzi ba Vestine na Dorcas kuyitegereza ngo kuko ari indirimbo idasanzwe.

Mu museso wo Ku wa 12 Mutarama 2024 yanyujije ubutumwa bw’iyi ndirimbo ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko noneho umunsi wageze kugira ngo abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babatangize neza umwaka mushya. Yagize ati:

“Nshuti za Kristo, gutegereza birarangirana n’uyu wa Gatandatu saa Kumi z’umugoroba zuzuye. Iriba ya Vestine na Dorcas iraba iri muri screen zanyu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code