Kuki Barbara Umuhoza yamaze imyaka ine yose ategura igitabo ‘The Comeback’?

Umwanditsi w’ibitabo Barbara Umuhoza ari mu rugendo rwo kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya kabiri yise The Comeback: Surviving Divorce & Thriving After, igitabo amaze imyaka ine ategura kandi yateguye nk’ubutumwa bugenewe abantu bari mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’urukundo n’urushako.

The Comeback kiramurikwa uyu munsi, tariki ya 18 Nzeri 2026, mu gikorwa Barbara yatumiye abantu gukurikirana kuri YouTube Channel ye yitwa ‘This is Barbara’ saa 6:00 pm, mu buryo bwa Live Streaming.

Barbara Umuhoza ni muntu ki?

Barbara Umuhoza ni Umunyarwandakazi uzwi mu nzego zitandukanye, zirimo kwandika ibitabo, itangazamakuru, ubusemuzi, ivugabutumwa no gukora imishinga itandukanye. Yamenyekanye cyane no mu murimo wo gusemurira Apostle Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple.

Mu 2022, Barbara yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise Shaped, cyari igitabo cyibanda ku rugendo rw’ubuzima bwe n’uburyo ibihe bitandukanye yanyuzemo byagize uruhare mu kumwubaka uwo ari we. Igitabo gifite amapaji 230 cyasohowe na Éclat Publishing.

Imurikwa rya Shaped ryabaye ku wa 16 Nyakanga 2022 muri Kigali Convention Centre, aho ryitabiriwe n’abantu batandukanye.

Kuki The Comeback yamaze imyaka ine?

Barbara yatangiye gutegura The Comeback hashize imyaka ine, ariko avuga ko iki atari igitabo yanditse agamije kuvuga gusa ku gutandukana kw’abashakanye.

Ubwo yashyiraga hanze igifuniko cyacyo, yavuze ko yatekereje ku bantu bari mu byiciro bitandukanye: uwitegura kurushinga afite ibyiringiro, uri mu rugo arwana kugira ngo rukomeze, ndetse n’uwamaze kuva mu rushako cyangwa mu mubano wari warubakiye ku ndahiro.

Ati: “Nacyandikiye wowe witegura guhagarara imbere y’imbaga y’abantu ugiye gushyingirwa, wuzuye ibyiringiro kandi wifuza ko ijambo ‘ndabyemeye’ rikuganisha ku ‘kubaho wishimye iteka’.”

Yakomeje agira ati: “Nacyandikiye kandi wowe uri mu rugabangabo rw’urugo, urwana no kugira ngo rukomere, wibaza niba koko bikwiye wakomeza. Nacyandikiye nawe uri gusiga inyuma indahiro wigeze kurahira imbere y’uwo wakundaga ubikuye ku mutima wawe wose. Iki gitabo nacyanditse ntekereza kuri buri wese.”

Ibyo bigaragaza ko The Comeback atari inkuru y’umubano usenyuka gusa, ahubwo ko Barbara yashatse kwagura ibiganiro ku rukundo, amahitamo umuntu agira mu buzima, gukira ibikomere no kongera kugira icyizere.

Kuva kuri ‘Shaped’ kugera kuri ‘The Comeback’

Mu gihe Shaped yibandaga ku rugendo rwo kwiyubaka no ku buryo ubuzima n’ibyo umuntu anyuramo bimubumbamo uwo aba we, The Comeback yibanda ku kindi cyiciro: uko umuntu ashobora kongera guhaguruka nyuma y’ibihe bikomeye.

Muri iki gitabo, Barbara agaruka ku rukundo, gushyingirwa, gutandukana, kubura uwo mwashakanye, gukira ibikomere no kongera kubaka ubuzima bufite intego.

Ubutumwa bwacyo bushingiye ku gitekerezo cy’uko iherezo ry’igice runaka cy’ubuzima ridashaka kuvuga ko ubuzima ubwabwo burangiye. Ahubwo umuntu ashobora gukira, kongera kugira ibyiringiro no gutangira urugendo rushya.

Umwanditsi ufite n’urundi rugendo mu itangazamakuru n’ubusemuzi

Usibye kuba umwanditsi, Barbara azwi no mu itangazamakuru,Yanakoze mu bijyanye n’indimi, harimo n’akazi yakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), aho yari afite inshingano zijyanye n’indimi.

Ubusemuzi bwe ni umwe mu mirimo yatumye amenyekana cyane mu itorero rya Zion Temple, by’umwihariko mu gusemurira Apostle Dr. Paul Gitwaza.

Ni muri uru rugendo rurerure rwo mu itangazamakuru, ubusemuzi, ivugabutumwa no kwandika ibitabo Barbara ahereyeho mu kugeza ku basomyi The Comeback.

Uyu munsi, tariki ya 18 Nzeri 2026, ni bwo Barbara Umuhoza aramurika ku mugaragaro iki gitabo amaze imyaka ine ategura. Yatumiye abantu kugikurikirana kuri YouTube Channel ye ‘This is Barbara’, aho igikorwa kiri butambuke mu buryo bwa Live Streaming.

Mu butumwa yatanze mbere y’igikorwa, yagize ati: “Mbahaye ikaze muri launch (Live streaming), uyu mugoroba kuri YouTube Channel yanjye; ‘This is Barbara.’”

More From Author

Chorale Ukuboko kw’Iburyo yitegura igitaramo cy’amateka yasohoye indirimbo nshya bise ‘Kora Ikintu Gishya’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *