Papa Léon XIV yasabye ko abasivili bo muri Sudani bahabwa inzira z’ubutabazi

Papa Léon XIV yasabye ko hashyirwaho inzira zifasha abasivili kubona ubutabazi muri Sudani, igihugu kimaze imyaka irenga itatu kibasiwe n’intambara ikomeje guhitana abantu no guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi.

Iri saba yarigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’isengesho rya Angelus ryabereye i Vatican. Papa yasabye kandi Umuryango Mpuzamahanga kongera imbaraga mu gushaka uko imirwano yahagarara, avuga ko amahoro ari yo nzira y’ibanze yo kugabanya imibabaro y’Abanya-Sudani. 

By’umwihariko, Papa Léon XIV yagaragaje impungenge ku mirwano ikomeye imaze igihe ibera mu Mujyi wa El Obeid, muri Leta ya North Kordofan. Iyi mirwano yashyize ubuzima bw’abasivili benshi mu kaga, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi na byo bigorwa no kugera ku babukeneye.

Mu butumwa bwe, Papa yasabye impande zihanganye gushyira imbere umutekano w’abaturage no korohereza imiryango itanga ubufasha kugera ku baturage bagezweho n’intambara.

Yavuze ko nubwo akomeje kuba hafi y’Abanya-Sudani mu buryo bw’isengesho, hakenewe n’ingamba zifatika zo gutabara abasivili. Yasabye kandi ko amahanga ashyigikira ibiganiro n’izindi mbaraga zigamije kugera ku gahenge ako kanya.

Papa Léon XIV yakomeje gusengera abari mu bibazo muri Sudani, asaba ko imitima y’abakomeje gukoresha urugomo yahinduka kugira ngo intambara ibashe kurangira.

Iki si ubwa mbere Papa Léon XIV avuga ku ntambara yo muri Sudani. Muri Gicurasi 2026, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Sudani i Vatican, na bwo yashimangiye ko hakenewe gushyira imbere ihagarikwa ry’imirwano.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo i Vatican, Papa na bwo yagaragaje ko ikibazo cya Sudani gikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga.

Intambara yo muri Sudani yatangiye ku wa 15 Mata 2023, ubwo imirwano yadukaga hagati y’Ingabo za Leta, Sudanese Armed Forces (SAF), n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).

Aya makimbirane yakomotse ku kutumvikana ku bijyanye no kwinjiza RSF mu ngabo zisanzwe ndetse n’uburyo ubutegetsi bwari kugabanywa hagati y’impande zombi.

Imirwano yabanje kwibasira cyane Khartoum, ariko nyuma ikwira mu bindi bice by’igihugu, birimo Darfur na Kordofan.

Kuva icyo gihe, abaturage benshi bamaze kuva mu byabo, mu gihe ibikorwa remezo byangiritse kandi ikibazo cy’ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi gikomeje gukomera. 

Umuryango Mpuzamahanga umaze igihe usaba impande zombi guhagarika imirwano no gusubira ku biganiro, mu rwego rwo gushaka igisubizo cya politiki cyarangiza intambara ndetse no kugabanya ibibazo by’ubutabazi bimaze kugira ingaruka ku baturage benshi

More From Author

Sudan: Undi muyobozi w’Itorero yashimuswe mu gihe ibitero ku bakristo bikomeje

Mexico: Umuryango wa Bibiliya wizihije imyaka 60 umaze ukora umurimo wo kugeza Bibiliya ku bantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *