AMAFOTO: Uko umunsi wa kabiri waKurikira CHAYAH Gathering wagenze.

Kuri iki cyumweru nibwo igiterane Chayah Gathering kigeze ku munsi wacyo wa kabiri ari nawo munsi kiribusozweho.

Ni igiterane cyateguwe na Pastor Florence Mugisha, umushumba muri New life bible church, ku bufatanye n’amatorero atandukanye. Mu gutangiza iki giterane kuwa 30 nzeri 2023, yavuze ko ari umwanya mwiza wo guca bugufi, tugasiga amarangamutima yo kwiremereza tukemerera Imana ikatugenderera muri uyu mwanya mwiza wo kuba imbere yayo.

Ahagana mu saa cyenda kuri iki cyumweru nibwo iki giterane cyakomereje Kagugu kuri Omega Church. Ni igiterane cyatangiwe n’indirimbo zitandukanye mu mwanya mwiza wo kuramya Imana.

Hagati muri uyu mwanya nwiza wo kuramya Imana, Pst Florence yafashe akanya abwira abantu ko mu bintu bigeze CHAYAH haba harimo kuramya Imana. Ari imbere y’iteraniro ryose, umushumba yongeye kwibutsa abakritso bose ko utubari tuvuka buri munsi bityo uyu mwanya wo kuba munzu y’Imana ari umwany mwiza udasanzwe akomeza avuga ko no kuba insengero zidafunze nayo ari andi mahirwe akwiye gukoreshwa neza.

Nyuma yaka kanya yafashe hakomeje itsinda ry’abaramyi bakomeza bayobora iteraniro ryose mu bihe byiza byo kuramya Imana. Ni umwanya wakurikiwe n’umuyobozi wa gahunda ashimira iri tsinda ndetse n’amashyi menshi ashimira Yesu watwemeye akemera kuducungura.

Yakomeje ashimira buri wese witabiriye iki giterane ku munsi wacyo wa kabiri, aboneraho n’umwanya wo gutanga ubuhamya bw’ukuntu kubaha ababyeyi be byamugejeje kure bikamubashisha kubona kuzamurwa mu ntera mu kazi ke ka buri munsi. Nanone kandi muri uyu mwanya yakomoje ku mateka atoroshye ababyeyi bo babayemo kuva igihe bari bamaze gukizwa muri 1965 ubwo bari bakiri mu myaka y’ubusore bwabo.

Nyuma yaho gato, yakiriye ababyeyi be kugirango baganirize iteraniro ijambo ry’Imana. Ababyeyi be bakimara kwakirwa ku ruhimbi bafashe iminota ya mbere basangera abana babashumba, abagore bababshumba ndetse n’abashumba bose muri rusange.

Nyuma yuyu mwanya w’isengesho, Pastor Rucyahana yakomerejeho abwiriza ijambo ry’Imana. Ni ijambo yabwirije rifite intego ivuga k’ububyutse n’ubumwe.

Nyuma yuko asoje ijambo ry’Imana, hakurikiyeho umwanya uhagije wo gusenga no gusabira abantu b’ibyiciro bitandukanye.

Ahagana saa tatu nibwo Pastor Florence yakiriwe ku ruhimbi ashimira iteraniro ryose n’abamufashije muri iki giterane.

Yasoje yakira Pastor Tayi Liliose kugirango asezerere iteraniro. Mu ijambo rye yashimiye Pastor Florence Mugisha ndetse anashimira Imana kubw’ibihe byiza yatanze.

Pastor Florence Mugisha na Pastor Tayi Liliose binjira mu iteraniro ku munsi wa kabiri wa CHAYAH Gathering

Habayeho umwanya mwiza wo kuramya Imana

Bishop Rucyahana na Madam babwirije iteraniro k’ububyutse n’ubumwe

Pastor Florence Mugisha nyiri iyerekwa rya Chayah gathering

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *