Leta ya Israel, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yashyizeho George Deek nk’intumwa ya mbere idasanzwe ishinzwe umubano n’Abakirisitu ku Isi. Iki cyemezo kigamije gukomeza kunoza umubano wa Israel n’imiryango y’abakirisitu no kuzamura isura y’icyo gihugu mu maso y’abakirisitu hirya no hino ku isi.
Ibi bije nyuma y’uko habaye ibikorwa byagiye binengwa byakozwe n’abasirikare ba Israel (IDF) byibasiraga ibimenyetso n’ahantu hafite agaciro ku bakirisitu. Muri Mata, umusirikare wa Israel yafashwe amashusho amenagura igishushanyo cya Kristo muri Libani, ahanishwa igifungo cy’iminsi 30. Muri Gicurasi na bwo, abandi basirikare babiri bafunzwe bazira gushyira itabi mu kanwa k’igishushanyo cya Bikira Mariya mu mudugudu wa Debel wo mu majyepfo ya Libani.
IDF yavuze ko yamaganye ibyo bikorwa, ishimangira ko yubaha ubwisanzure bw’amadini, ahantu hatagatifu n’ibimenyetso by’amadini yose.
George Deek ukomoka mu muryango w’Abakirisitu b’Abarabu batuye i Jaffa, afite uburambe bw’imyaka 18 mu bya dipolomasi. Aheruka kuba ambasaderi wa Israel muri Azerbaijan.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yavuze ko igihugu cye giha agaciro umubano gifitanye n’abakirisitu ku isi, agaragaza icyizere ko George Deek azagira uruhare rukomeye mu kurushaho gushimangira uwo mubano.
