Patmos Choir yatangaje ko igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu muziki.
Iki gitaramo cyiswe “Patmos Choir Concert – 30 Years of Worship”, kizaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre, kikaba kigamije gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30 iyi korali imaze ivuga ubutumwa bwa Kristo binyuze mu ndirimbo.
Mu butumwa yatangaje, Patmos Choir yagaragaje ko uru rugendo rw’imyaka 30 rwaranzwe n’ibihe byinshi bitandukanye by’ibyishimo, ibigeragezo n’ibitangaza by’Imana, ari na byo byatumye ihitamo insanganyamatsiko igira iti “Behind Every Harmony There Is a Story”, bivuga ko nyuma y’ibihangano byabo hari amateka n’ubuhamya bukomeye.
Mu gihe imaze imyaka itatu ikora umurimo w’Imana, Patmos Choir yagiye imenyekana mu ndirimbo zitandukanye zakomeje gukomeza ukwizera kw’abakristo no gufasha benshi kurushaho kwegera Imana. Ni imwe mu makorali afite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba umwanya wo gushima Imana ku byo yabakoreye muri iyo myaka yose, ndetse no kongera guhamagarira abakristo gukomeza kuramya no guhimbaza Imana.
Abifuza kuzitabira iki gitaramo bazagura amatike mu byiciro bibiri. Itike ya Standard igura 25,000 Frw, mu gihe iya Premium igura 100,000 Frw. Amatike ashobora kugurwa hakoreshejwe kode ya *550*2*2*103# cyangwa binyuze ku rubuga rwa www.patmoschoir.com.
Amarembo ya Kigali Convention Centre azafungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM), mu gihe biteganyijwe ko abakunzi ba Gospel bazitabira ari benshi kugira ngo bifatanye na Patmos Choir muri uyu munsi wihariye wo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Patmos Choir yashinzwe mu 1996 i Kigali, nyuma y’uko itsinda ry’inshuti zari zarize hamwe mu ishuri ry’Abadivantisiti muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryongera guhura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe bahuriye ku ndirimbo bagombaga kuririmbira inshuti yabo yari igiye gukora ubukwe. Nyuma yo kubona uburyo abantu bishimiye ibyo bakoze, biyemeje gushinga korali bayita Patmos Choir, izina rikomoka muri Bibiliya.
Mu myaka 30 ishize, Patmos Choir yakomeje kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu muziki, ikorera mu matorero, mu biterane by’ivugabutumwa, mu mashuri, mu bukwe, mu mihango yo guherekeza abitabye Imana no gusura abarwayi n’abageze mu zabukuru batakibasha kujya gusengera mu rusengero. Nubwo yagiye ihura n’ibigeragezo birimo kubura bamwe mu bayigize n’ibindi bibazo by’ubuzima, ikomeza gufata uwo murimo nk’umuhamagaro wo gukorera Imana no kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu bose.

