Inkuru yuko Jehovajireh yataruye umwana wari waratorotse iwabo bivuye muri IMANA Iratsinze live concert Season 1

Kuri uyu wa 17 nzeri, mu cyumba kiberamo inama n’ibiganiro kuri Dove Hotel, Korali Jehovajireh yasogongeje abakunzi bayo bimwe mu byo ibahishiye mu giterane bateganya kuwa 22 nzeri 2024.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru baboneyeho umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa na benshi ndetse n’indirimbo ‘Imana Iratsinze’ biitiriye iki giterane, ibintu byimboneka rimwe mu gihe amakorali cyangwa se abahanzi bagiranye ibiganiro n’itangazamakuru.

Korali Jehovajireh yatangiye umurimo wo kuririmba mu 1998, itangijwe n’abaririmbyi bigaga muri ULK amasaha ya nijoro batageze kuri 20. Korali yakomeje gukura kugeza muri 2010 ubwo yatangiraga gushyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’umubare w’abaririmbyi ukomeza kugenda wiyongera.

Baganira n’itangazamakuru, Korali Jehovajireh, yakomoje kuri bimwe mu buryo iyi korali ishimira Imana, aho bavuze ko kugeza ubu Imana yubakije ingo abaririmbyi bayo, aho mu gutangira 98% by’abayigize bari urubyiruko ariko kugeza uyu munsi 98% bakaba bubatse ingo, ikntu bo bafata nkicyo kwishimira.

Bataruye umwana wari waratoroshe iwabo

Mu bihe bari mu giterane nkiki I Musanze, babonye umwana muto w’umukobwa wari waratewe inda akomoka mu muryango wa gikristo, agira ubwoba bw’iwabo bw’uko bamugirira nabi arahunga ajya kuba mu muhanda.  Uyu mukobwa yaje kumva ubutumwa bwiza yemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe nuko yongera guhuzwa n’ababyeyi be akomeza no gukurikiranywa n’Itorero.

Umuyobozi wiyi Korali Aloys, asubiza bimwe mu bibazo by’abajijwe n’umunyamakuru wa Nkundagospel, yavuze kuri bimwe Imana yatsinze mu buzima bwabo ndets no ku buzima bwa Korali nyiri zina, yagize ati “Kimwe mubyo Imana yatsinze nuko yakomeje kuduha kuba hamwe ntidutatane cyangwa se ngo habeho gucika integer ikabarindira mu gakiza ntihagire abasubira inyuma ngo bagwe“

Imana iratsinze live concerts ni ibiterane bizakomeza kubaho mu bice bitandukanye by’igihugu nkuko iyi Korali yabitangaje ariko kuri iyi nshuro iki giterane kizabera muri Kigali kuri Stade ya ULK, kuwa 22 Nzeri 2024 guhera saa munani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code