Mu mpera ziki cyumweru, abakurikira umuziki uhimbaza Imana bari mu byishimo batewe n’ivuka ry’umuhanzi mushya, Frankruds, watangiranye indirimbo isubizamo benshi imbaraga ihamya ko nta na kimwe kinanira Imana.
Ku mazina asanzwe yitwa Frank Rudasingwa, naho ku mazina y’ubuhanzi ni Frankruds,bigaragara ko ari impine y’amazina ye asanzwe yitwa.
Uyu Frankruds, yatangiye umuziki ashyira hanze indirimbo nshya yise “Ntakikunanira” , indirimbo irimo amagambo y’ihumure ndetse no guhamaya ko Yesu nta na kimwe kimunanira ndetse ari we mucyo isi yari ikeneye ngo ive mu mwijima.
Iyi niyo ndirimbo ya mbere Frank asohoye nk’umuhanzi nubwo nyuma yayo ahamya ko hazakomeza kuza n’izindi zitandukanye.
Aganira na Nkundagospel, Frank Rudasingwa yakomeje ku butumwa yifuzaga ko abantu bakura muri iyi ndirimbo, aho yagize ati “Yesu niwe mucyo isi yarikeneye ngo ibashe kuva mu mwijima kandi imbabazi yatugiriye akadukura mu rupfu rw’iteka nibwo buhamya tuzahora dutangaza iteka ryose” yakomeje agira ati “Kandi si ibyo gusa kuko ni n’umukiza w’indwara ndetse n’intimba zo mu mutima”
Frankruds yinjiranye mu muziki imbaraga nyinshi
Abajijwe uburyo abamushaka bamubona, yavuze ko rwose byoroshye cyane,yagize ati “Ndabona byoroshye rwose, wanyandikira kuri Instagram, ku mazina ya frankruds_official”
Asoza ikiganiro na Nkundagospel, Frankruds yagize ubutumwa rusange asigira abakunzi be, yagize ati “Yesu yaje kuduha icyo isi itarishoboye kuduha (Ubugingo buhoraho), yongeraho ko niba utaramwizera wamuha ubuzima bwawe kandi niba waramwizeye wakomeza gushishikarira gusa nawe akakuganza muri byose”
Ntakikunanira ni indirimbo yashibutse mu bihe uyu muramyi yibukaga ineza Imana yamweretse ikamukiza indwara zitandukanye kandi ibyo bikanamwibutsa igitangaza gikomeye kurusha ibindi aricyo kuba yarababariwe akakirwa na Data Imana nk’Umwana wayo.