Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christophe Ndayishimiye, ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, abenshi bakunda kwita umuhungu w’umuhanzi Apollinaire Habonimana muri muzika, yateguje igitaramo cyiswe ‘Acinzira Live Concert’ kizaba tariki ya 18 Gashyantare 2024.
Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Uhambaye’ benshi bakunze kumwita umuhungu w’umuhanzi Apollinaire Habonimana muri muzika kubera ko ari we wamuzanye mu muziki ndetse akaba ari nawe umwandikira indirimbo zimwe na zimwe.
Christophe Ndayishimiye abarizwa muri God Is Able Church iherereye i Kanombe. Ahamya ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Kubimenya, Nibwo buzima ndetse n’izindi.
Turabasuhuje Muzina ry’Umwamiwacu Yesu kristo
Nonese igitaramo cyizaberahe
GOD bless you