Itorero Revelation of Omega Church ryateguye umunsi wo kohereza (Commissioning) abashumba mu matorero mashya bafunguye mu ntara uzabanzirizwa n’iminsi itatu y’amateraniro yo mu mibyizi afite intego igira iti “Ndatuma nde?”
Mu kiganiro Nkundagospel yagiranye n’umushumba mukuru w’iri torero Revelation of Omega Church (Ryahoze ryitwa Omega Church) yagarutse ku murimo ndetse n’iyerekwa rishya Imana yamuhaye ryo kwagura umurimo, aho Imana yamuhishuriye ko atagomba gusa kugarukira ku gutegura umugeni wa Kristo nkuko intego y’iri torero isanzwe iri, ahubwo bagakomeza bakanahishura umugeni wa Kristo mu isi ari naho havuye izina rishya bitwa ubu “Revelation of Omega Church (ROC).
Pastor Tayi Liliose akomeza avuga ko kuwa gatanu, taliki 26/01/2024 aribwo hazaba umunsi wo gusengera no kohereza abashumba mu matorero mashya bafunguye mu ntara y’iburasirazuba, Bugesera ndetse na Rwamagana ariko hakabaho no gusengera umushumba wari usanzwe ayobora n’iryari risanzwe mu karere ka Gatsibo naryo ryahinduriwe izina nk’ayandi yose rikitwa “ROC”
Avuga kuri uyu munsi, yanakomoje ku materaniro ya “Revival Services”, Pastor Tayi, yabwiye Nkundagospel ko basanzwe bagira nk’aya materaniro yo mu mibyizi ariko umwihariko w’aya ari uko abanjirije uyu munsi nyirizina wo gusengera no kohereza aba bashumba ku murimo ari na ho hava insanganyamatsiko bazaba basengeramo igira iti “Ndatuma nde”
Aya materaniro azatangira kuwa 23 Mutarama ageze kuwa 25 aho azakurikirwa na ‘Commissioning Service’ kuri uwo wa gatanu saa kumi z’umugoroba.
Muri aya materaniro azabera aho iri torero risanzwe rikorera mu mujyi wa Kigali, i Kagugu, batumiyemo abavugabutumwa basanzwe bafite Ijambo ry’imbaraga n’ubwenge ari bo; Ap SERUKIZA Sosthene, Ps KARAYENGA J Jacques na Ps TWAGIRAYESU Patrick.
Mu bapasitori bazaba bari koherezwa no gutangiza amatorero ya ROC mu ntara, harimo Pastor Eddy Musoni uzajya kuyobora itorero rya ROC i Rwamagana na Pastor Olivier Ngororabanga uzayobora itorero rya ROC mu Bugesera, i Nyamata.
Amateraniro yo mu mibyizi azasozwa n’umunsi wo gusengera no kohereza Abashumba mu matorero mashya ya Revelation of Omega Church (ROC)