Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, James Muhima, ategerejwe mu bitaramo bine bizenguruka muri Australia, mu rugendo rwiswe Australia Worship Tour 2026.
Ibi bitaramo bizaba hagati ya Ugushyingo n’Ukuboza 2026, bikazabera mu mijyi ine, bigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo cya mbere kizabera i Brisbane ku wa 22 Ugushyingo 2026, gikurikirwe n’ikizabera i Sydney ku wa 29 Ugushyingo. Ku wa 6 Ukuboza, James Muhima azataramira i Wodonga, mbere yo gusoza uru rugendo i Adelaide ku wa 12 Ukuboza 2026.
Ibi bitaramo byahawe intego igira iti “Night of Worship, One Encounter, One Purpose”, ishimangira guhurira hamwe mu kuramya Imana no gusangira ubutumwa bwiza kandi bubohora imitima y’ abazakitabira.
Uru rugendo ruzaba umwanya kuri James Muhima wo kugeza ku bakunzi be batuye muri Australia indirimbo ze, zirimo izibanda ku kuramya Imana no gukomeza abantu mu rugendo rwabo rw’ukwizera.
James Muhima azwi mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, zirimo “Imana ni Umubyeyi”, yakoranye na Liliane Kabaganza, “Yaratwimanye”, yakoranye na Pastor Willy, “Walio Ishinda Dunia” n’izindi nyinshi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Abakunzi ba James Muhima baba muri Australia bazabona amahirwe yo kwitabira ibi bitaramo bine, bizabera mu mijyi ya Brisbane, Sydney, Wodonga na Adelaide, aho bazahurira mu kuramya no guhimbaza Imana.




