Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yasezeranye n’umukunzi we, Mukamana Béatrice, mu bukwe bwabaye kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, nyuma y’amezi 11 bakundana.
Ubukwe bwabo bwabereye muri Kigali Marriott Hotel, bukaba bwitabiriwe n’abantu 30 gusa, barimo inshuti nyanshuti n’abavandimwe b’impande zombi.
Mbere y’ubukwe, Apôtre Mutabazi yari yatangaje ko we na Béatrice babanje kuba inshuti zisengana, nyuma urukundo rwabo rukagenda rukura kugeza bafashe umwanzuro wo kubana.
Yavuze ko yahisemo Béatrice kubera indangagaciro n’imyizerere bye, ndetse no kuba yarabonaga ko ashobora kuba umugore uhuza n’imyumvire ye ku buzima bw’umuryango n’Ubwami bw’Imana.
Apôtre Mutabazi yari yavuze kandi ko ubukwe bwe yabwise “Marriage de rupture”, asobanura ko yashakaga ko buba ubukwe bw’abantu bake yizera kandi afata nk’inshuti nyanshuti, aho gutumira abantu benshi.
Ku mpande zombi, buri ruhande rwari rwateganyije gutumira abantu 15, bose hamwe bakaba 30.
Kuri uyu wa 8 Ukwakira, 2026, ni bwo uyu muhango wo gusezerana wabaye, aho Apôtre Mutabazi na Béatrice batangije urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.
