Itorero City Light Foursquare Church rigiye kongera gutegura igiterane ngarukamwaka cyiswe Africa Ignite Connection 2026, kizamara icyumweru cyose, kikazahuza Abakristo, abayobozi b’amatorero, abashumba, abaramyi n’abandi bakunda ibikorwa by’iyobokamana baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Iki giterane kizaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 30 Kanama 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti “Love in Action – Urukundo mu bikorwa”, ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya wo muri 1 Yohana 3:18, ushimangira ko urukundo rw’umukristo rukwiye kugaragarira mu bikorwa aho kugarukira ku magambo gusa.
Icyumweru cyahariwe inyigisho, amasengesho n’ibikorwa by’urukundo
Abategura Africa Ignite Connection 2026 bavuga ko iki gikorwa kigamije kurushaho guhuza Abakristo no kubafasha gukura mu buryo bw’umwuka, binyuze mu Ijambo ry’Imana, amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibikorwa bigamije kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu.
Umuyobozi wa Foursquare Church, Dr. Bishop Masengo Fidèle, yavuze ko iki giterane kizaba umwanya wo gusangira Ijambo ry’Imana, gusenga no gufasha abacyitabiriye kuvugururwa mu buryo bw’umwuka.
Yagaragaje kandi ko Africa Ignite Connection ari umwanya wo guhuza abayobozi b’amatorero n’Abakristo baturuka mu bice bitandukanye, hagamijwe gukomeza ubufatanye no guteza imbere umurimo w’Imana.
Abashumba n’abayobozi b’amatorero bazahugurwa
Muri gahunda zateganyijwe harimo Pastors’ Seminar, izaba kuva ku wa 25 kugeza ku wa 28 Kanama, guhera saa 09:00 kugeza saa 14:00.
Aya mahugurwa azibanda ku gufasha abashumba n’abayobozi b’amatorero kongera ubumenyi n’ubushobozi bakoresha mu murimo wabo.
Hari kandi gahunda y’amahugurwa y’abayobozi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agamije kubafasha kunoza umurimo wabo no kurushaho kugira uruhare mu kubaka amatorero.
Abana na bo bazagira gahunda yabateguriwe binyuze muri Vacation Bible School (VBS), aho bazahabwa inyigisho za Bibiliya mu buryo bubafasha gusobanukirwa no gukurira mu kwizera.
Abigisha baturutse mu bihugu bitandukanye bazatanga inyigisho
Africa Ignite Connection 2026 izitabirwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Apostle Alex Mitala wo muri Uganda, Bishop Kepha Nyamweya OMAE wo muri Kenya, Pastor Stacy Collins wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo mu Rwanda.
Aba bayobozi bazatanga inyigisho kandi bayobore gahunda zitandukanye z’iki giterane.
Ibiterane by’ububyutse bizajya biba buri munsi
Usibye amahugurwa n’izindi gahunda zihariye, hazajya habaho ibiterane by’ububyutse mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho abazitabira bazahurira mu kuramya no guhimbaza Imana, kumva Ijambo ryayo no gusenga.
Kuri gahunda yatangajwe n’abategura, ibi biterane bizajya bitangira saa 15:30.
Dr. Bishop Masengo Fidèle yavuze ko intego y’iki gikorwa atari ugukusanya abantu gusa, ahubwo ari ugukomeza ubufatanye hagati y’Abakristo bo muri Afurika no hanze yayo, guteza imbere urukundo rugaragarira mu bikorwa no kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu.
Yagize ati: “Iki giterane kigamije gukomeza ubufatanye hagati y’Abakristo bo muri Afurika no hanze yayo, guteza imbere urukundo rugaragarira mu bikorwa no gufasha abantu kuvugurura imibereho yabo binyuze mu Ijambo ry’Imana.”
Africa Ignite Connection 2026 izatangira ku wa 23 Kanama 2026, isoze ku wa 30 Kanama 2026, aho abazitabira bazagira icyumweru cyahariwe inyigisho, amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibikorwa bigaragaza urukundo mu bikorwa.

