Niron Buntu yasohoye indirimbo nshya “Ni Nziza”, The Ben amwifuriza kugera kure

Umuhanzi Nirere Eddy, ukoresha izina rya Niron Buntu, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ni Nziza”, ibaye iya mbere asohoye nyuma yo gutangira gukorana na The Ben, wamwemereye kumubera umujyanama no kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Iyi ndirimbo ni yo ibimburiye ubufatanye bwa Niron Buntu na The Ben, usanzwe ari mubyara we. Mu minsi ishize, The Ben yatangaje ko bumvikanye n’umuryango wa Niron Buntu kugira ngo amufashe gukura nk’umuhanzi, haba mu muziki no mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru , The Ben yavuze ko Niron Buntu ari umusore ufite impano idashidikanywaho, by’umwihariko mu ijwi, ariko ko hakiri ibyo akeneye kugira ngo arusheho gutera imbere.

Yagize ati: “Niron Buntu ni umusore ufite impano idashidikanywaho. Nta bintu byinshi akeneye uretse kumwongerera icyizere akiyumvamo ko ashoboye kuba umuhanzi ukomeye, no kumuhuza n’abatunganya indirimbo bafite ubunararibonye kugira ngo bamufashe kurushaho gutera imbere.”

The Ben yavuze ko yizera ko uyu muhanzi azaba umwe mu bazaba bayoboye igisekuru kizaza cy’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati: “Ndababwiza ukuri, Niron Buntu ni impano u Rwanda rwungutse mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Afite impano idasanzwe, kandi mu minsi iri imbere abantu bazaba bamaze kumusobanukirwa neza.”

Yakomeje avuga ko “Ni Nziza” ari intangiriro y’urugendo rushya rwa Niron Buntu, agaragaza ko abazayumva bazibonera ubwabo impano ye n’urwego ashobora kugeraho.

Yongeyeho ko uretse iyi ndirimbo, hari n’izindi bamaze igihe bakoraho, ku buryo mu minsi iri imbere abakunzi b’umuziki bazabona ibihangano byinshi bishya by’uyu muhanzi.

Niron Buntu yinjiye mu muziki wa Gospel afite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, aho ubu atangiye urugendo rwe ku mugaragaro afashijwe na The Ben, wiyemeje kumuba hafi no kumufasha kugera ku nzozi ze zo kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

More From Author

Divine Muntu yasezeye muri Trinity For Support nyuma y’imyaka itatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *