Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye iyicwa ry’abantu icyenda bo mu muryango wa Pasiteri Ezekiel Dachomo wo muri Nigeria, nyuma y’uko yari aherutse gusaba ubufasha mpuzamahanga agaragaza ko abaturage bo mu gace ka Middle Belt babayeho mu bwoba bukabije kubera ibitero byibasira cyane abakristo.
Frank Garcia, Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bibera muri Afurika, yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Nigeria abasaba kongera ingamba zo kurinda abaturage no gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi. Amerika yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, ishimangira ko abakora ibyo byaha bagomba kubihanirwa kandi ko abakristo n’andi matsinda yugarijwe bakwiye kurindwa.
Aya magambo yaje nyuma y’uko Perezida Donald Trump asangije amashusho agaragaza ubusabe bwa Pasiteri Dachomo bwo gutabarwa. Uyu mupasiteri yavuze ko akomeje gukorera umurimo mu bice byugarijwe n’ibitero, aho ahumuriza abapfakazi n’imfubyi bagezweho n’ingaruka zaturutse kuri ubu bwicanyi.
Mu kwezi kwa Nyakanga, imitwe y’abahezanguni b’Abayisilamu yagabye ibitero byahitanye abantu benshi mu majyaruguru ya Nigeria, barimo abo mu muryango wa Pasiteri Dachomo. Abadepite n’abasenateri bo muri Amerika, barimo Chris Smith na Ted Cruz, basabye ko hafatwa ingamba zikomeye zo guhangana n’iyo mitwe no guhana abayobozi bananiwe kurinda abaturage.
