Imana igukunda n’igihe wumva nta gaciro ugifite

Hari ibihe umuntu anyuramo bikamugira nk’aho nta cyizere cy’ejo hazaza agifite. Ashobora kwibona nk’uwateshutse, wibagiwe cyangwa udafite agaciro mu bandi, kugeza ubwo yibaza niba hari n’icyo ubuzima bwe bukimaze. Ibi bihe byiganje cyane mu bantu benshi bagiye batandukanye, cyane cyane abafite agahinda, kwiheba cyangwa gutakaza icyizere cy’ubuzima.

Nubwo bimeze bityo, inyigisho z’iyobokamana zigaragaza ko agaciro k’umuntu katava ku byo yanyuzemo cyangwa uko abandi bamufata, ahubwo gakomoka ku rukundo rw’Imana idahinduka. Imana yegera cyane abafite imitima imenetse, kandi ikabaha ihumure n’imbaraga zo kongera kubaho bafite icyizere.

Bibiliya igira iti “Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose( Zaburi 34:18). Ibi bisobanura ko Imana yumva amasengesho y’abayiringira, kandi ibatabara ikabakura mu bibazo n’ingorane bahura na zo.

Abigisha b’ijambo ry’Imana bakunze gusobanura ko agaciro k’umuntu katapimwa n’ibyo yagezeho cyangwa ibyamubayeho, ahubwo ko buri wese afite umwanya n’icyubahiro mu maso y’Imana. Ibi bifasha abantu benshi bari mu bihe byo kwiheba kongera kubona ubuzima nk’impano ifite agaciro, aho kuba umutwaro.

Nubwo ibibazo by’ubuzima, umubabaro cyangwa gucibwa intege n’abandi bishobora gutuma umuntu yumva nta gaciro agifite, inyigisho z’abemera Imana zihamya ko urukundo rw’Imana rutagendera ku bihe umuntu arimo. Ni urukundo rukomeza kubana n’abantu no mu bihe bigoye, rugatanga icyizere cy’uko ejo hazaza hashobora guhinduka.

Abahanga mu by’iyobokamana bakangurira abantu bose bari mu bihe bibagoye gukomeza gusenga cyane no kwegera Imana kuko ariyo yonyine ibasha guhoza amarira abayiringira kandi bakayizera.

More From Author

Padiri Crépin Martial Monga waharaniye amahoro yiciwe muri Repubulika ya Centrafrique”

Ibintu 5 utagomba kuzacikwa mu giterane cya Siloam Choir “Ndi Uwa Kristo Live Concert”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *