Ubwoba bukomeje kwiyongera mu Bakristo bo muri Bangladesh

Mu Bakristo bo muri Bangladesh hakomeje kwiyongera ubwoba n’impungenge zishingiye ku itotezwa bakorerwa ndetse n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera muri iki gihugu.

Todd Nettleton, uhagarariye umuryango wa Voice of the Martyrs USA, yavuze ko n’ubwo itotezwa rikorerwa abakristo ritavugwa cyane ku rwego rw’igihugu, rikigaragara cyane cyane mu bice by’icyaro no ku rwego rw’imiryango.

Yagize ati: “Bahura n’ibitero by’imbaga z’abaturage, bagakorerwa ihohoterwa mu midugudu, ndetse bamwe bagatotezwa no mu miryango yabo.”

Abakristo bagize umubare muto cyane muri Bangladesh. Aho ibarura ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko bangana na 0.30% gusa by’abaturage bose.

N’ubwo ishyaka riri ku butegetsi, Bangladesh Nationalist Party (BNP), ryakunze gutangaza ko rishyigikiye ubwisanzure bw’amadini yose, abakristo bavuga ko ubuzima bwa buri munsi bwabo bugoye.

Nettleton yavuze ko abayobozi b’igihugu bakunze kuvuga ko Bangladesh ari igihugu cyakira abantu b’amadini atandukanye, harimo Abahindu, Abayisilamu, Ababuda n’Abakristo, ariko ko gushyira mu bikorwa iryo hame cyane cyane mu cyaro bikiri ikibazo.

Mu bice bimwe na bimwe, abakristo bavuga ko bakomeje gufatwa nk’abanyamahanga cyangwa abantu batandukanye n’abandi baturage, ibintu bituma bahura n’ivangura n’ihohoterwa.

Ikindi gihangayikishije abakristo ni uko ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP) ryo mu Buhinde rikomeje kugira imbaraga nyinshi. Iri shyaka rizwiho guteza imbere ibitekerezo by’ubwenegihugu bushingiye ku idini ry’Abahindu, kandi rifite uruhare rukomeye muri Leta ya West Bengal, ihana imbibi na Bangladesh.

Nk’uko Nettleton abivuga, bamwe mu bayobozi b’iri shyaka bemera ko Ubuhinde ari igihugu cy’Abahindu kandi ko ari bo bakwiye kuba bafite umwanya wihariye muri icyo gihugu.

Bamwe mu Bakristo bo muri Bangladesh bafite impungenge ko ibyo bitekerezo bishobora gukwirakwira no mu gihugu cyabo, bikongera igitutu ku banyamadini bake ndetse bikaba byatuma itotezwa ryiyongera nk’uko byagiye bigaragara mu bice bimwe by’Ubuhinde.

Abakristo basabwe gukomeza gusengera ivugabutumwa muri Bangladesh no gusabira abizera bo muri Bangladesh no mu Buhinde kugira ngo Imana ikomeze kubarinda no kubakomeza mu rugendo rwabo rwo gukurikira Kristo.

More From Author

Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 cyabaye uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza

Muri Israel haravugwa ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abakristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *