Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 cyabaye uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza

Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 kiri kubera mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, cyahindutse amahirwe ku miryango ikwirakwiza Bibiliya n’indi mirimo ya gikristo kugira ngo bageze Ubutumwa Bwiza ku bantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.

Iyi miryango yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo gutanga ibitabo bya Bibiliya, gutegura ibikorwa byo gusenga no kuganiriza abafana b’umupira w’amaguru ku butumwa bwa Yesu Kristo. Nubwo uburyo bakoresha butandukanye, bose bafite intego imwe yo gukoresha ubwamamare bw’iki gikombe mu kugeza abantu ku Ijambo ry’Imana.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Bibiliya muri Amerika (American Bible Society) washyize ahagaragara igitabo cyiswe Youth Sports New Testament, kigenewe abakiri bato bakina siporo, abatoza, ababyeyi n’abayobozi b’amakipe.

Iki gitabo kirimo amasomo ya Bibiliya, ubuhamya bw’abakristo ndetse n’inyigisho zihuza ukwizera n’indangagaciro nka kwihangana, gukorana, ubuyobozi bwiza no kugira imyitwarire myiza. Abateguye uyu mushinga bavuga ko ugamije gufasha urubyiruko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya haba mu kibuga no mu buzima bwa buri munsi.

Muri Mexique, Umuryango wa Bibiliya wo muri icyo gihugu wakoze agatabo kavuga ubutumwa bwiza kitwa “Twiyemeze Gukora Ibyiza”. Aka gatabo gahuzwa n’ibikorwa by’Igikombe cy’Isi kandi kagasobanura ubutumwa bw’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.

Amatorero n’imiryango ya gikristo muri Mexique biteganya gukwirakwiza ibihumbi by’ibi bitabo no kohereza abakorerabushake mu mijyi yakiriye imikino kugira ngo baganirize abantu ku butumwa bwiza, binyuze mu biganiro, ibikorwa rusange n’ibikoresho byanditse.

Muri Canada, Umuryango wa Bibiliya wo muri icyo gihugu washyizeho gahunda y’iminsi 30 yo gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, yiswe FIFA World Cup 30-Day Devotionals.

Iyi gahunda iboneka ku rubuga rwa My Bible kandi buri munsi itanga igice cya Bibiliya cyo gusoma, ibibazo byo gutekerezaho ndetse n’amasengesho. Intego yayo ni ugufasha abafana guhuza ibyishimo by’umupira w’amaguru n’amasomo ya Bibiliya ajyanye n’ibyiringiro, kwihangana, ubumwe no kwiringira Imana.

Hari kandi undi mushinga mpuzamahanga witwa Bible World Cup Journey, ushishikariza abantu gusoma Bibiliya buri munsi no gusengera amakipe yitabiriye irushanwa ndetse n’ibihugu ayahagarariye.

Abategura ibi bikorwa bavuga ko Igikombe cy’Isi gitanga amahirwe adasanzwe yo gushishikariza abantu gusoma Bibiliya no kwegera Imana. Byateguriwe amatorero, imiryango, amatsinda y’urubyiruko n’abafana b’umupira bashaka kurebera iri rushanwa mu buryo bw’umwuka.

Ibi bigaragaza uburyo imiryango myinshi ya gikristo ku isi ikomeje gukoresha ibirori bikomeye bikurikirwa n’abantu benshi kugira ngo igere ku bantu batari basanzwe begerezwa ubutumwa bwiza.

Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 kikitabirwa n’amakipe 48 y’ibihugu bitandukanye, kikaba cyarafashije imiryango ya gikristo gutegura uburyo bushya bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bafana, abakinnyi n’abashyitsi bazitabira iri rushanwa baturutse impande zose z’isi.

More From Author

Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge barushinze (Amafoto)

Ubwoba bukomeje kwiyongera mu Bakristo bo muri Bangladesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *