Imiryango iharanira ubwisanzure bw’amadini muri Israel irasaba inzego z’umutekano gufata ingamba zikomeye nyuma y’uko hakomeje kwiyongera ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangura bikorerwa abakristo.
Mu mezi ya mbere ya 2026, Ikigo cyitwa Religious Freedom Data Center cyanditse ibikorwa 88 byibasira abakristo, birimo gutukana, gucira amacandwe abayobozi b’amadini, kwangiza imva n’ibimenyetso bya gikristo ndetse no kubatera ubwoba, cyane cyane mu Mujyi wa Kera wa Yerusalemu.
Mu byabaye byakuruye impaka harimo igitero cyagabwe ku mubikira Gatolika muri uyu mwaka, cyatumye ikibazo gitangira kwitabwaho cyane n’abayobozi ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Abapadiri, ababikira n’abandi bayobozi b’amadini bavuga ko ibikorwa nk’ibi bikomeje kwiyongera, kandi ko akenshi bikorwa n’urubyiruko rw’abayahudi bafite imyumvire ikabije. Banenga kandi ko polisi idakunze gufata ibirego by’abahohotewe nk’ibyihutirwa keretse iyo ikibazo kimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Yisca Harani, washinze ikigo gikurikirana ibi bibazo, yavuze ko izamuka ry’iyi myitwarire rishobora guterwa n’impamvu zirimo politiki ikomeje gushyigikira imitwe y’abahezanguni, ihungabana ryatewe n’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, ndetse n’ubumenyi buke abaturage benshi bafite ku Bukristo bwo muri iki gihe.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko ikibazo kidakwiye gukabirizwa. Bashimangira ko abakristo bo muri Israel bakomeje kugira ubwisanzure bwo gusenga, kwiyamamaza no kugira uruhare mu mibereho y’igihugu, kandi ko ibikorwa by’urwango bikorwa n’umubare muto w’abaturage.
Abayobozi b’amadini n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zo kurwanya urwango n’ubuhezanguni, kugira ngo abakristo n’andi matsinda y’amadini yose babashe kubaho mu mutekano no mu bwubahane.
