Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushingane n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge.
Nyuma y’igihe bamaze bari mu rukundo, Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, bazarushinga kuwa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram, Clinton Ndikumagenge, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umukunzi we, bari mu byishimo.
Aya mashusho yafatiwe mu Majyaruguru y’u Rwanda yayaherekesheje amagambo agira ati “Ku wa Gatandatu hatinze kugera.”
Ubukwe bwa Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, buzabera muri Camp Kigali.
Ni ibirori byahawe umwihariko kuko mu kurimbisha aho bizabera hifashishijwe Umunya-Uganda Icandy, umuhanga mu gukora decoration uzwi cyane mu Karere na Afurika muri rusange.
Prophet Vincent Mackay amaze igihe ari mu rukundo na Ndikumagenge kuko yamwambikiye impeta y’urukundo mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki mu 2022.
Kate Clinton Ndikumagenge yamenyekanye binyuze mu nyigisho anyuza kuri Instagram, aho yigisha ubutumwa bwiza abinyujije mu cyo yise “Preeminent Touch”.
Umukunzi we, Prophet Vincent, ni we washinze akaba anayobora Umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Prayer Warriors Global”. Umaze imyaka itandatu aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.
Abinyujije muri uyu Muryango, Prophet Vincent Mackay ategura ibiterane bigari mu bice bitandukanye by’Isi. Nko mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas.


