Bosco Nshuti yashyizeho uburyo bworohereza abakunzi be kubona amatike y’igitaramo cyo kumurika album nshya

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye nshya, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 19 Nyakanga 2026 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse kizahurirana no gufata amashusho n’amajwi y’indirimbo zigize album nshya Bosco Nshuti ateganya gushyira hanze.

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho azwi cyane mu ndirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bw’ ihumure , urukundo rw’Imana no gukomeza abakristo mu rugendo rwabo rw’umwuka. Mu myaka amaze akora umuziki, ibikorwa bye byagiye bigera ku bantu benshi haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mu rwego rwo korohereza abakunzi be kubona amatike, abategura iki gitaramo batangaje ko yamaze gushyirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Aho umuntu ashobora kuyasanga harimo Kwa Rugamba, Omega Church, Samsung 250 mu Mujyi, Foursquare Church, Jado Sinza Coffee Shop, Zion Gatenga, Vivante Rebero, Wells Salvation Church ndetse na ADEPR Gatenga.

Uretse kugurirwa kuri izo ngingo zitandukanye, abifuza kwitabira iki gitaramo bashobora no kugura amatike banyuze ku rubuga rwabugenewe rwashyizweho n’abategura iki gikorwa.

Itike isanzwe igura Frw 10,000, mu gihe itike y’icyubahiro igenewe abafasha gushyigikira umurimo wa Bosco Nshuti igura Frw 20,000.

Biteganyijwe ko muri iki gitaramo Bosco Nshuti azaririmbamo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ndetse akanamurika izindi nshya zigize album ye nshya. Iki gikorwa gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki wa Gospel, abayobozi b’amatorero n’abakristo bo mu nzego zitandukanye.

Mu butumwa yatanze, Bosco Nshuti yavuze ko yiteguye gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu mpano Imana yamuhaye, anashimira abakomeje kumushyigikira mu rugendo rw’umuziki n’ivugabutumwa.

Iki gitaramo kiri mu byitezweho kuba kimwe mu bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026.

More From Author

Kuki Imana yemera ko habaho imibabaro n’ibigeragezo?

Ubukwe bwa Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge buregereje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *