I Burayi: Ibyaha byibasira Abakirisitu byiyongereye cyane

Mu Burayi, ibyaha by’urwango bikorerwa Abakirisitu byiyongereye cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2026, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe gukurikirana ivangura n’ihohoterwa rikorerwa Abakirisitu mu Burayi (OIDAC Europe).

Raporo y’iki kigo yagaragaje ko habaye ibyaha 37 byemejwe mu bihugu 11 by’i Burayi, birimo gutwika insengero n’indi mitungo ya Kiliziya, gusenya no kwangiza ahantu hatagatifu, ubujura, ihohoterwa rikorerwa abakirisitu ndetse no guhagarika ibikorwa byo gusenga.

Mu byabaye byinshi harimo ibitero 13 byo gutwika insengero n’imitungo y’Abakirisitu, umubare OIDAC yavuze ko ari wo munini wabayeho muri uyu mwaka. Ibihugu byibasiwe cyane ni u Budage, u Butaliyani n’u Bufaransa, aho insengero nyinshi zangijwe, zirasahurwa ndetse zimwe zigatwikwa.

Raporo yanagaragaje ko hari aho abapadiri, ababikira n’indi miryango ya gikirisitu bahohotewe cyangwa bagaterwa ubwoba, ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano n’Ubukirisitu bikibasirwa n’imitwe y’abahezanguni.

OIDAC Europe yavuze ko imibare yatangajwe ari mike ugereranyije n’ukuri kw’ibibera mu Burayi, kuko hari n’ibindi bikorwa byinshi by’urwango bitigeze bibarwa cyangwa bikiri mu iperereza.

Iki kigo cyasabye ibihugu by’i Burayi gufata ingamba zikomeye zo kurinda ubwisanzure bwo gusenga no gukumira ibikorwa by’urwango bikomeje kwibasira Abakirisitu n’ibimenyetso by’idini rya gikirisitu.

More From Author

Apostle Mignonne Kabera yashimiye Ben na Chance, Israel Mbonyi n’abandi bakozi b’Imana bitwaye neza mu ivugabutumwa

Amerika: Abakristu batangiye kutavuga rumwe na Trump ku ntambara ya Iran n’abimukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *