Perezida Kagame yashimye uko Abanyarwanda bitwaye mu 2025, ashimangira ko byatumye Igihugu gitera imbere mu mfuruka zitandukanye.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025, mu ijambo risoza umwaka wa 2025, ryinjiza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mushya wa 2026.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Umwaka dusoza wa 2025 usize Igihugu cyacu giteye intambwe igaragara ariko kandi twananyuze mu bibazo bitoroshye. Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’icyizere n’ubufatanye mwagaragaje muri uyu mwaka.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu mwaka wa 2025, bikeneye gusigasirwa.
Yakomeje ati “Ubukungu bwacu bwarazamutse, ubu inshingano dufite ni ukubungabunga kandi tugakoresha neza amikoro dufite nk’igihugu.”
Yibukije urubyiruko ko rufite umukoro ukomeye wo gukomeza gusigasira no guteza imbere ibyo Igihugu cyagezeho, kuko arubonamo igishoro gikomeye u Rwanda rufite.
Yababwiye ati “Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda, gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera ko ibyo byose mubyiteguye n’iyo byasaba kwitanga yaba ku giti cyanyu cyangwa twese hamwe.”
Mu 2025, u Rwanda rwakiriye inama n’ibikorwa bigari byo ku rwego rwo hejuru birimo nk’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano, Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa ku Magare, itangizwa ry’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere.
Nubwo u Rwanda rwishimira ibyiza rwagezeho, rwanahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko rwashoboye guhangana na zo.
Perezida Kagame yijeje ko kubyaza amahirwe ahari imbogamizi ari “ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”
Yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hashoboka, anasaba abaturage kuguma mu nzira ihamye no kugira icyizere.
Perezida Kagame n’umuryango we banifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire w’ibyishimo n’uburumbuke.

