Pastor Liz Bitorwa usengera mu Itorero Women Foundation Ministries rya Apôtre Mignonne Kabera yakoze ubukwe na Goyigoyi Rogrigue bamaze igihe bakundana.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, ni bwo Pastor Liz Bitorwa na Goyigoyi Rogrigue bahamije isezerano ryabo ryo kubana akaramata, mu birori byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Ni ibirori byari bibereye ijisho nk’uko ababyitabiriye babihamirije umunyamakuru wa NkundaGospel.
Pastor Liz Bitorwa na Goyigoyi Rogrigue basezeranyijwe imbere y’Imana n’Umushumba wabo Apôtre Mignonne Kabera, usanzwe ayoboye Women Foundation Ministries.
Urukundo rw’aba bombi ntirwakunze gushyirwa mu itangazamakuru ndetse inkuru yo kunywana kwabo yagiye hanze cyane ubwo berekanwaga mu rusengero.
Tariki ya 16 Ugushyingo 2025, ni bwo Apôtre Mignonne Kabera yerekanye Pastor Liz Bitorwa na Goyigoyi imbere y’itorero, anabasabira umugisha mu rugendo rwabo rwo kurushinga.
Pasiteri Liz umaze imyaka igera kuri 20 asengera muri Women Foundation Ministries, yarongowe na Goyigoyi Rodrigue ukomoka mu Burundi ariko akaba atuye mu Bufaransa. Barushinze nyuma y’imyaka ibiri bamaze bari mu munyenga w’urukundo.


