Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ‘Nimezikumbuka’ yo mu giswahili

Umuhanzi w’ikirangirire mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya “Nimezikumbuka” iri mu rurimi rw’igishwayile, igaruka ku gushima Imana.

Mu gihe turi gusatira impera z’umwaka, abantu benshi baba bashaka kwiyegereza Imana mu buryo ubw’aribwo bwose, umuramyi Israel Mbonyi yabifashijemo abakunzi b’ibindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, maze abaha indirimbo ‘Nimezikumbuka’.

Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ineza y’Imana no gushimira Imana. Israel Mbonyi, yifashishije icyanditswe kiri muri Zaburi ya 143:5, ivuga ngo ‘Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w’intoki zawe.’

Iyi ndirimbo’ Nimezikumbuka’ ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya ’Hobe’ aherutse kumurikira abakunnzi be mu Ntare conference Arena.

Biteganjyijweko iyi ndirimbo ndetse n’izindi nyinshi ze zakunzwe azazitaramira abakunzi be mu bitaramo ateganya gukora mu minsi mikuru yise’ Icyambu live Concert’ biza ku Taliki ya 25 Ukuboza 2025 muri Bk-Arena, ndetse na taliki ya 1 Mutarama 2025 I Rubavu.

Israel Mbonyi ni umwe mu bagezweho mu bihugu bikoresha ururimi rw’igiswahili

More From Author

Gisubizo Ministries Nkundagospel website

Gisubizo Ministry yatumiye abantu mbarwa mu gitaramo ‘Worship Legacy’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *